Kwamamaza

Abashumba ba ADEPR bamurikiwe Hotel Dove yatwaye arenga miliyari eshanu

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 16:15' na Thamimu Hakizimana


Abashumba b’Itorero rya ADEPR baturutse muri Paruwasi zose zirigize bagera kuri 400 basuye ibikorwa by’inyubako ya “Dove Hotel Kigali ” iri torero riri kubaka mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

“Dove Hotel Kigali’ ibura imirimo mike ikaba yuzuye neza yari imaze imyaka icyenda yubakwa kuko umushinga wayo watangijwe mu 2007, ikaba imaze gutwara asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyubakwa ry’iyi Hotel, ADEPR irikesha ahanini amaboko y’abayoboke bayo basabwaga gutanga imisanzu uko buri wese yifite, ibyo umuvugizi wayo avuga ko byakozwe nta gahato.

Icyakora ngo hari n’inguzanyo ubuyobozi bwa ADEPR bwafashe ikaba igenda yishyura mu misanzu abakirisitu batanga.

Abashumba b’amatorero yose agize ADEPR bamurikiwe aho imirimo y’iyi nyubako igeze kuri uyu wa 18 Kanama 2016,bakaba babyishimiye.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasteur Sibomana Jean yashimye uruhare rw’abakirisitu muri iki gikorwa anavuga ko iyi hoteli izafasha abayoboke baryo ibintu byinshi ndetsei ko ari ishema ry’itorero rya Pantekote mu Rwanda kuko yavuye mu maboko y’abayoboke.

Mu iyubakwa ry’iyi nzu havuzwe ibibazo byinshi birimo kubuza uburenganzira bamwe mu bayoboke kubera ko batatanze umusanzu basabwaga nk’amakorari akabuzwa gukora ibikorwa by’ivugabutumwa, ariko Pst. Sibomana yabihakanye.

Yagize ati “Ibyo kuba hari amakorari yabuzwagwa kujya hanze gukora ibitaramo cyangwa ibiterane ntabwo aribyo kuko abatanze umusanzu wabo bawutangaga ku bushake nta gahato. Ibyo ni bya bindi by’abantu basebanya kuko nkanjye muri paruwasi mbamo twarangije gutanga umusanzu wacu ugera kuri miliyoni zirindwi muri Werurwe.”

Yakomeje agaragaza ko abayoboke ba ADEPR bagera kuri miliyoni ebyiri, badashobora kumva ibintu kimwe, ikaba ari yo mpamvu hari bamwe muri bo bagiye bavuga amakuru atari yo bagamije gusebya Itorero.

Muri iyi hoteli hari ibintu bitazemerwa ko bikorerwamo nko gucururizamo cyangwa kwinjirwamo n’indaya bitewe n’imyemerere yaryo nk’uko ubuyobozi bwa ADEPR bibitangaza.

Dove Hotel ifite ibyumba 72 birimo 12 by’abanyacyubahiro hamwe n’ibyumba bine bizajya biberamo inama birimo ikinini gishobora kwakira abantu ibihumbi bine n’ibishobora kwakira abava ku 100, kugera kuri 500.

Biteganyijwe ko iyi nyubako ari na yo izashyirwamo Radio na Televiziyo bya ADEPR nk’uko biri mu mishinga yayo.

Nyuma y'imyaka igera ku icyenda inyubako ya Dove Hotel ya ADEPR igiye kuzura
Iyi nyubako irabura igihe gito imirimo yayo ikagera ku musozo
Abashumba b'amatorero agize ADEPR bazenguruka bareba aho imirimo y'ubwubatsi igeze
Abashumba babonye umwanya wo kuzenguruka ibice byose biyigize bishimira aho imirimo igeze
Igice kiri kubakwamo Piscine
Bimwe mu bice bigize iyi nyubako mo imbere
Bimwe mu bikoresho birimo ibitanda byatangiye kugezwa muri iyi hotel
Umuvugizi wa ADEPR, Pst Sibomana Jean yashimye uruhare rw'abakirisitu mu iyubakwa ry'iyi nzu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved