Abashoferi n’abacuruzi biganje mu bahamwe n’ibyaha bya ruswa muri Gashyantare na Werurwe 2019

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje urutonde rw’abantu 56 bahamwe burundu n’ibyaha bya ruswa kuva muri Gashyantare kugeza Werurwe 2019, aho biganjemo abashoferi, abamotari n’abacuruzi.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko nimero 76/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, rusabwa gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo n’ibihano bahabwa.

Kuva muri Gashyantare kugeza muri Werurwe 2019 abahamwe n’icyaha cya ruswa ni 56, abagera kuri 53 ni ab’igitsina gabo naho batatu ni ab’igitsina gore.

Urutonde rw’Urwego rw’Umuvunyi ruriho abashoferi icyenda, abahinzi batandatu, abamotari bane, abacuruzi barindwi, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batatu, Umupasiteri umwe, umugenzacyaha, rwiyemezamirimo n’abandi.

Ruswa ya make yatanzwe mu bahamwe n’icyaha ni amafaranga 2000 naho amafaranga menshi yanyerejwe ni miliyoni zisaga 18 FRW zanyerejwe n’umukozi wa Give Directly Rwanda.

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira ruswa, Musangabatware Clement, yabwiye IGIHE ko ikigamijwe ari ugukumira no kurwanya ruswa nk’uko babihabwa n’Itegeko mu nshingano.

Ati “Iyo wagiye ku rutonde hari amahirwe uba wiyambuye nko kubona akazi kuko ubunyangamugayo ntabwo”.

Itegeko nimero 54/2018 ryereke kurwanya rswa, rivuga ko ruswa ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyangwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Ruswa igaragarira muri kimwe mu bikorwa bikurikira: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke; gusaba, gusezeranya cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina; gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo; gukoresha igitinyiro; kudasobanura inkomoko y’umutungo; kunyereza umutungo; gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Hari kandi gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro; gusonera bitemewe n’amategeko; kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe; gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku Isi, [Transparency International] mu 2017, bwagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 48 ku Isi mu kurwanya ruswa n’amanota 55% , rukaba urwa gatatu muri Afurika, mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Afurika y’Iburasirazuba rukaza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa.

Musangabatware avuga ko gushyirwa kuri uru rutonde byambura bumwe mu burengenzira uwarugiyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza