00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashinzwe umutekano basobanuye imvano yo gukubitwa n’abagore b’abazunguzayi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 16 Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amashusho yerekana abazunguzayi babiri bari kurwana n’abagabo bashinzwe umutekano w’isuku no kurwanya Akajagari mu Murenge wa Nyarugenge.

Ni amashusho yaherekejwe n’amagambo atandukanye ariko ntihamenyekane intandaro y’icyateye gutana mu mashati kw’impande zombi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Nzeri 2021, ni bwo aba bagabo beruriye itangazamakuru bavuga uko bakubiswe n’abazunguzayi.

Bavuga ko bakubiswe nyuma yo kubuza aba bagore babiri gucururiza ku muhanda imbere y’amarembo y’Isoko ryo mu Karere ka Nyarugenge kuko bitemewe cyane ko biri mu nshingano zabo. Bakimara kubabuza gucuruza bahise bamusatira batangira kumukubita.

Muri ako kanya, undi mugabo ushinzwe kurwanya abazunguzayi wari hafi aho yihutiye gutabara mugenzi ariko birangira na we akubiswe, anaturwa hasi n’undi mugore w’umuzunguzayi wari aho.

Umwe mu bakubiswe n’aba bazunguzayi yagize ati “Baramanutse bari gucuruza ndabakurikira tugeze ku marembo y’isoko mbasaba gukomeza baranga ndabakurikira, ni bwo nashatse gufata ibyo bacuruzaga barankubita mugenzi wanjye azamutse na we kumfasha baramukubita bamujya hejuru abyutse bahita biruka.’’

Yongeyeho ko bakunze guhohoterwa n’abazunguzayi b’abagore baba bitwaje abana. Yaboneyeho gusaba ubufasha bw’amahugurwa Polisi kugira ngo barusheho gukora akazi kabo neza no kumenya uko bazajya birengera.

Mugenzi we na we wakubiswe n’aba bagore, avuga ko yatunguwe n’uburyo akubise hasi.

Yagize ati “Nabaye nkizamuka umwe araza araniga ankubita hasi atangira kunkubita.’’

Yashimangiye ko abakarasi bo mu Mujyi wa Kigali bakunze kuba imbarutso yo gutuma abagore b’abazunguzayi babahohotera kuko baba bari kubogeza babagaragariza ko banashyigikiye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, ACP Sendahangarwa Apollo, we yavuze ko abashinzwe kurwanya akajagari ibyo bakora bijyanye no gushyira ingamba za Leta mu bikorwa aboneraho gusaba abantu kwirinda kubahohotera.

Ati “Ni inzego z’ibanze zishinzwe gushyira ibikorwa bya Leta mu bikorwa birimo isuku no kurwanya akajagari; rero turagira ngo dusabe abaturage kumva ko bibujijwe cyane kubuza inzego z’ibanze gushyira gahunda za Leta mu bikorwa kuko bishyirwamo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.”

Yasabye abaturage kumenya ko abakora umutekano w’isuku ari inyangamugayo ndetse bari mu batuma Kigali itekana kandi ikagira isuku.

Polisi yatangaje ko abazunguzayi bakekwaho gukubita abashinzwe umutekano bari gukorwaho iperereza kugira ngo bakurikiranwe.

Abashinzwe umutekano basobanuye imvano yo gukubitwa n’abagore b’abazunguzayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .