Abashinzwe uburezi mu mirenge basabye koroherezwa mu ngendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bashinzwe Uburezi mu mirenge bagaragaje ko bafite ikibazo cyo kugera kuri bimwe mu bigo bashinzwe kubera kutagira uburyo bwo kuborohereza mu ngendo, bigatuma hari gahunda za Leta ayo mashuri adakurikiza kuko atazizi.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, Hakuzweyezu Alex, yabwiye Rwanda Today dukesha iyi nkuru ko kugira ngo abashe kugera kuri amwe mu mashuri ashinzwe bimusaba gukoresha amafaranga ye bwite.

Yagize ati “Ubusanzwe tugomba kujya kugenzura amashuri yose aherereye mu murenge tukanatanga raporo ariko ntabwo buri gihe bidushobokera cyane cyane ku ya kure. Tumaze igihe tugaragaza ikibazo cyo koroherezwa mu rugendo mu gihe ba agoronome, veterineri n’abandi bakozi b’umurenge bafite moto zo kubafasha kugera ahantu hatagerwa n’imodoka.”

Yavuze ko uku kubura uko bagera ku bigo bimwe na bimwe bidindiza igenzura ry’amashuri, uburyo bw’imyigishirize, kugenzura imicungire y’ikigo, gahunda z’amasomero n’ibindi.

Hakuzweyezu yavuze ko hari nka gahunda z’ingenzi zigamije guteza imbere uburezi zidakurikizwa ku bigo bimwe na bimwe kubera icyo kibazo nk’iya mudasobwa kuri buri munyeshuri n’iy’ibyumba by’amashuri by’ikoranabuhanga (smart classrooms).

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko abo bayobozi bashinzwe uburezi bagenerwa 300 000 Frw y’urugendo ku mwaka.

Yagize ati “Guverinoma imaze igihe itanga amafaranga y’urugendo ariko agakererezwa n’ibibazo biterwa n’uturere. Turabizi ko hari n’abashinzwe uburezi ku mirenge batazi ko ayo mafaranga bayagenerwa, bagomba kumenya ko yateganyijwe mu ngengo y’imari y’igihugu.”

Dr Ndayambaje yavuze ko bemeranyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gutanga ubufasha kugira ngo ayo mafaranga ajye agera ku bo agenewe ku gihe.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Musanze, Munyemana Désiré, yavuze ko bamaze imyaka ibiri bamenye ko ayo mafaranga ahari ariko akunze gutinda gutangwa.

Yavuze ko ku gihembwe buri muyobozi ushinzwe Uburezi ku murenge agenerwa 80 000 Frw yo kwifashisha nk’itike akoresha mu kazi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko abayobozi bashinzwe uburezi bagenerwa 300 000 Frw y’urugendo ku mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza