Abashakashatsi baratabariza inyamaswa z’inkazi ku Isi ziri mu marembera

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bagaragaza ko inyamaswa z’inkazi ku isi zimaze gutakaza 90% z’ubutaka zabagaho nk’uko bikaba biganisha ku gukendera kwazo mu gihe nta gikozwe ngo zongere kubungabungwa nk’uko bikwiriye.

Izi nyamaswa zirimo Ibirura byo muri Etiyopiya, Ibirura by’umutuku, Ibisamagwe, Intare, Urutarangwe zikaba zimaze kuyoyoka ku Isi nyuma y’uko ubutaka zabagaho bwigaruriwe n’abantu. Abashakashatsi bavuga ko kugarura izi nyamaswa ku butaka bwahoze ari ubwazo ari imwe mu ngamba zatuma zidacika burundu.

Nk’uko inkuru ya BBC ibivuga, ubushakashatsi bwakozwe na Christopher Wolf afatanyije na William Ripple bo muri kaminuza ya Oregon bwagaragaje ko mu bwoko 25 bw’inyamaswa z’inkazi bakoreyeho ubushakashatsi zatakaje ibyanya byazo zari zifite mu myaka 500 ishize.

Ibi bisobanura ko kugira ngo izi nyamaswa zidacika bizasaba ko abantu bazigirira impuhwe bakaziha bumwe mu butaka bwo kubaho ndetse ibi bikazafasha mu gutuma ibi biremwa bidacika ku isi ndetse no kurengera ibidukikije nk’uko bakomeza babivuga.

Aba bashakashatsi bavuga ko izi nyamaswa zatuzwa mu duce tudatuwemo n’abantu benshi, tudakorerwamo ubuhinzi n’ubworozi cyane. Ibyifuzo by’aba bashakashatsi bigiye mu bikorwa bishobora gutabara izi nyamaswa zisigaye ari mbarwa ku Isi.

Ibirura byo muri Ethiopia biri mu nyamaswa ziri mu marembera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza