Abashakashatsi bagaragaje ko hakwiye ingufu mu gusobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Mata 2018 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko hakwiye kongerwa ingufu mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo rubashe kuyigiraho rwubaka ejo hazaza heza.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga inama y’iminsi itatu yahurizaga hamwe inzobere n’abashakashatsi mu bijyanye no kubaka amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu bihugu byabayemo amakimbirane, intambara na za Jenoside.

Iyo nama yateguwe n’ Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro (IRDP).

Umuyobozi wa IRDP, Dr Ndushabandi Eric, yavuze ko bimwe mu byaganiriwe muri iyi nama ari ukureba amakimbirane, intamba na Jenoside byagiye biba hirya no hino ku Isi n’icyabiteye ndetse n’uko abantu babanye n’ayo mateka muri iki gihe.

Dr Ndushabandi yavuze ko kimwe mu bibazo bikunze kwigaragaza mu bihugu byanyuze mu mateka nk’ayo ari ihungabana.

Mu Rwanda by’umwihariko, ikidasanzwe kiri kugaragara muri ibi bihe ni ihungabana ry’urubyiruko rutabaye mu mateka ya Jenoside.

Ndushabandi avuga ko hakwiye ubushakashatsi kugira ngo icyo kibazo gishakirwe umuti.

Ati “Aho bigomba kugana ni ubumenyi bwo kubaka amahoro buganira ku mateka, bagahitamo kumvisha urubyiruko ibyabaye kugira ngo bavomemo amasomo y’ubutaha. Ibyo byose ukabijyamo utagamije kuvanamo umujinya cyangwa kwihorera ahubwo ukajyamo uvuga ngo dore indangagaciro z’amahoro nihinzemo.”

Yongeyeho ati “Mu Rwanda biravugwa ariko ntabwo turagira ubushakashatsi bwimbitse bugaragaza neza icyo cyiciro cy’abanyarwanda uko biteye n’ukuntu byigaragaza. Si umurimo w’abaganga bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe gusa ahubwo ni inzira abantu bakeneyemo urumuri ngo basobanukirwe.”

Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko kuba mu gihugu nk’u Rwanda cyabayemo Jenoside hakigaragara ihungabana no mu rubyiruko atari igitangaza.

Icyakora yavuze ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti wihariye kugira ngo urwo rubyiruko rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Nubwo bisanzwe ariko nk’igihugu cyacu cyerekana ibindi bikorwa byinshi by’uburyo gishaka ibisubizo rimwe na rimwe bitigeze biboneka mu mateka, hari uburyo bwo kubireba. Dushobora gukoresha iki cyerekezo u Rwanda rurimo cyo kubaka ubundi buryo bwo kureba ibintu no kubaho ku buryo abantu bagera ku rwego bagabanya ku buryo bukomeye iryo hungabana.”

Umushakashatsi mu muryango nyarwanda ugamije isanamitima (Sociotherapy Rwanda), Dr Chantal Ingabire, yavuze ko impamvu hari urubyiruko ruhura n’ihungabana kandi rutarabonye Jenoside, bituruka ku mpamvu zitandukanye.

Ati “Tugendeye ku bushakashatsi tugenda dukora, hari igihe ababyeyi batabwira abana amateka yose uko ari, hari abayagoreka, hari n’abatayavuga yose kuko abaremereye banga gukomeretsa abana kurushaho. Imyitwarire y’umubyeyi ku mwana na yo ishobora gutera umwana ihungabana, hari n’imyitwarire ituruka ku ruhererekane rw’isano nyamaraso, aho umubyeyi wahuye n’ihungabana hari utunyangingo ashobora gusangira n’umwana we.”

Dr Ingabire yavuze ko n’ababyeyi banga kubwira abana babo amateka bashobora gutuma bahura n’ihungabana mu gihe bahisemo kujya kuyishakira amateka no kuyisobanurira.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rukeneye kwitabwaho by’umwihariko ruhabwa umwanya uhagije wo gusobanurirwa amateka.

Ati “Urubyiruko narwo rukeneye gufashwa, hakaba hashyirwaho ibiganiro mu matsinda matoya azafasha kubaka icyizere hagati ya rwa rubyiruko no gushobora gufunguka bakabwirana amateka yabo bareba uko bakwiyubaka.”

Umuryango Never Again uherutse gutangaza ko ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, 18 % by’abahuye n’ikibazo cy’ihungabana ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 24.

Dr Ndushabandi yavuze ko hakwiye ubushakashatsi ku ihungabana ry'urubyiruko rutabaye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hagaragajwe ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya munini mu gusobanurirwa amateka ya Jenoside
Inzobere zitandukanye mu byo kubaka amahoro zitabiriye inama
Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa Ibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza