Kwamamaza

Abasenyewe n’intambi z’ahubakwa umuhanda Rubavu- Karongi barizezwa kwishyurwa

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 12:30' na Mukwaya Olivier


Abaturage baturiye hafi y’ahari kubakwa umuhanda uva Rubavu werekeza Karongi bamaze iminsi batakambira ubuyobozi kubera ikibazo cy’intambi ziturika mu gihe cyo kwasa amabuye zikajegeza inzu zabo, zimwe zikaba zaratangiye kwiyasa imitutu, benshi bakaba bafite ubwoba ko zishobora no kubagwaho.

Kugeza ubu habarurwa abaturage 40 bo mu Kagali ka Terimbere umurenge wa Nyundo bafite inzu zangijwe n’intambi, hari kandi n’abandi 17 bo mu Murenge wa Nyamyumba nabo begereye ahaturikirizwa intambi, bavuga ko inzu zabo zasenyutse.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko inzu zabo zangiritse bitewe n’ituritswa ry’izi ntambi ndetse bamwe bagaterwa impungenge n’ubukana bwazo bushobora kubashyira mu kaga.

Nyiramiryango Maria utuye mu kagali ka Terimbere avuga ko inzu ye yari imeze neza ariko ubwo bari batangiye guturitsa intambi yahise itangira kwangirika.

Ati " Inzu yanjye yariyashije kandi ibi bikorwa bitaraza nta kibazo yari ifite, yari nzima, ntiyaguye kubera imvura cyangwa habaye ibindi biza. Gusa baturikije gatatu ibisenge bihita bigwa hasi. Ubu ncumbitse mu yindi ituzuye. Turasaba ubuyobozi kudufasha tukarenganurwa."

Uwitwa Mukabideri Aloysie umwe mu basenyewe yagize ati "Iri turitsa ryansenyeye inzu ubu yasadutsemo kabiri ubu irarangaye, ntaho twavana amafaranga yo kuyisana rwose murebe uko mwatubariza kuko tumerewe nabi. "

Nyirabaremera Stephanie atangaza ko yabariwe ariko akaba atarishyurwa.

Ati "Barambariye ntibanyishyura bansiga ku muhanda none intambi zansenyeye inzu, sindyama kuko imvura igwa nkiyorosa amashashi kubera igisenge cyavuyeho. "

Inama iheruka guhuza Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abaturage bangirijwe n’izo ntambi, Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Abashinwa yahawe isoko ryo kubaka umuhanda ndetse n’inzego z’umutekano yemeje ko abangirijwe bagomba guhabwa ingurane z’imitungo yabo.

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Ubukungu avuga ko ibibazo by’abaturage byumvikana ndetse ababishinzwe bagiye gukora urutonde rw’abangirijwe bakishyurwa.

Ati "Ni byo koko hari inzu biboneka ko zangiritse. Twashyizeho itsinda ryiga kuri iki kibazo bazabarura bakanagenzura inzu zangijwe no guturitswa kw’intambi. Abo bizemezwa ko bangirijwe bazishyurwa kuko umutungo w’umuntu ni ntavogerwa."

Umuhanda Rubavu- Karongi uri kubakwa na Sosiyete ya Hunan Road and Bridge Construction Company Ltd ndetse batangiye gushyira kaburimbo mu bice bimwe.

Inzu z'abaturiye hafi n'ahaturikirizwa intambi zatangiye kwiyasa imitutu
No mu nzu imbere hari aho inkuta zatangiye gusenyuka
Ahaturikirizwa intambi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved