Kwamamaza

Abasenateri bavumbuye baringa mu bigo bya leta

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 10:28' na Cyprien Niyomwungeri


Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2013 nibwo Guverinoma yakoze amavugurura mu bigo bya leta, igenda ibihuza mu rwego rwo kuvugurura serivisi byatangaga no kuzegereza abaturage.

Amavugurura yafashije guverinoma guhuza umusaruro w’ibyo bigo, gukora igenamigambi ry’ibikorwa riboneye no kwegereza serivisi abaturage.

Ku rundi ruhande ariko Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, bakoze isuzuma muri ibyo bigo rigamije kureba imikorere yabyo, basanga ibyinshi bifite inama z’ubutegetsi za baringa zituma bimwe ababiyobora bafata ibyemezo bitikiza umutungo w’igihugu.

Ibigo byagenzuwe birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), igishinzwe ubwiteganyirize (RSSB), igishinzwe umutungo kamere (RNRA), igishinzwe ubuzima (RBC), Ikigo gishinzwe kohereza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga (NAEB) na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Umuyobozi w’iyo Komisiyo, Jean Nepomuscène Sindikubwabo, avuga ko basanze bimwe muri ibyo bigo bifite ibibazo byo kutagira inama z’ubutegetsi zikora n’amategeko agenga uko Minisiteri bishamikiyeho zibigenzura.

Yagize ati “Hari intambwe zatewe mu bijyanye n’uburyo ibi bigo bikora, ariko imiterere y’imiyoborere yabyo ikwiye kunozwa neza.”

Iri suzuma ryakozwe guhera muri Gashyantare kugeza Gicurasi 2016, ryasanze hari bamwe mu bagize inama z’ubutegetsi z’ibigo bya Leta bahugiye cyane mu yindi mirimo yabo, cyangwa badahari.

Ibyo ngo bituma inzego z’ubuyobozi bw’ikigo zifatira ibyemezo bimwe na bimwe bikazabyara amakosa arimo gusesagura umutungo wa Leta cyangwa kwica amabwiriza runaka ajyanye n’imicungire y’umutungo w’ikigo.

Nk’umwaka ushize ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kitabaga Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura no gukurikirana imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ngo yisobanure ku makosa yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2013/2014, cyagaragaje ko inama y’ubutegetsi itagira umuyobozi mukuru ndetse itajya ihura ngo iganire imbonankubone.

Ibi byatumye abayobozi bayo bafata ibyemezo byatumye kigwa mu gihombo, nko gutumiza imiti myinshi idakenewe, kuzana indi idafite ubuziranenge buhagije, iyangirikira mu bubiko idakoreshejwe n’ibindi.

Abasenateri basaba Guverinoma gushishoza ikamenya niba imikorere y’abagize inama z’ubutegetsi mu bigo byayo ikwiye.

Muri raporo y’isuzuma Abasenateri banagaragaza ko kuba nta teka rya Minisitiri rigena uko za Minisiteri zigenzura imirimo ikorwa n’ibigo bizishamikiyeho, ari icyuho kinini gikwiye kuzibwa mu maguru mashya.

Urugero rwatanzwe ni uburyo nta mabwiriza ahari yerekana uko Minisiteri y’uburezi igenzura ibikorwa bya REB kandi iki kigo kiyishamikiyeho. Bavuga ko nubwo byaba bikorwa neza, bikwiye kugira umurongo ngenderwaho.

Izindi mpinduka bifuje ni uko ishami ry’ububiko bw’imiti ribarizwa muri RBC, ryaba ikigo ukwacyo gishinzwe gutanga amasoko, kugurisha no gukora imiti mu Rwanda.

Iyi myanzuro ikaba izagezwa kuri Guverinoma kugirango isuzume uko ibigo bya Leta byarushaho gukora neza.

Senateri Jean Nepomuscène Sindikubwabo yemeza ko imikorere y'ibigo byahujwe ikwiye kunozwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved