Abasaga ibihumbi 20 bahawe ubumenyi ku kwihangira umurimo muri Porogaramu y’Akazi Kanoze

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Binyuze muri gahunda ya leta yo guteza imbere ubumenyingiro mu biga mu byiciro bitandukanye by’amashuri bubafasha kwihangira umurimo, abanyeshuri bagera ku bihumbi 21 bamaze guhabwa amahugurwa muri Porogaramu ya Akazi Kanoze2 mu myaka itatu ishize.

Iyi Porogaramu yatangijwe mu 2014 hagamijwe gutanga amahugurwa ku rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga , abubakamo umuco wo kwihangira umurimo, guhindura imibereho yarwo n’ibindi.

Mu gikorwa cyo kumurika bimwe mu byagezweho cyahuje abagenerwabikorwa batandukanye kuri uyu wa 20 Ukwakira, Minisiteri y’Uburezi yashimye ibyo iyi porogaramu imaze kugeza ku bana b’u Rwanda.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe amahugurwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(WDA), Irenée Nsengiyumva, yavuze ko porogaramu ya Akazi Kanoze yafashije igihugu muri gahunda zo guteza imbere abaturage.

Yavuze ko binyuze muri iyi Porogaramu, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’abiga imyuga bongerewe ubumenyi mu byo kwihangira umurimo nyuma yo kurangiza amasomo asanzwe, bikaba bibafasha kubona akazi.

Ati “Abakoresha bakeneye guha akazi abantu bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bihari, bateza imbere ibikorwa byabo; Akazi Kanoze badufashije muri urwo rwego.Iyi Porogaramu yagize uruhare rwiza ku bukungu bw’igihugu n’imibereho ya bene cyo no ku mutekano wacyo.Yafashije urubyiruko kandi iyo rudafite akazi ruba ikibazo ku mutekano w’igihugu.”

Bamwe mu bahawe ubumenyi batangiye kwihangira umurimo

Mu buhamya bwa Benimana Olivier, umusore warangije mu ishuri ryisumbuye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ukora ibikoresho by’ubukorikori, ashima Umushinga Akazi Kanoze akesha ubumenyi bwatumye atera intamwe agezeho ubu.

Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa bye Benimana yerakanye inigi z’abageni n’iz’imirimbo isanzwe zikozwe mu masaro ava mu bishyimbo na soya n’izo akora mu mpapuro n’ibindi bikorwa by’ubukorikori avuga ko bimufatiye runini mu buzima bwa buri munsi.

Benimana Olivier, ukora ibikorwa by'ubukorikori abikesha amahugurwa y'Akazi Kanoze

Ati “ Ibi byashibutse mu mushinga Akazi Kanoze waduhaye amahugurwa yo kwihangira umurimo no kuzigama duhereye ku bintu bito ariko bishobora kubyara umusaruro ufatika. Nigishijwe gukora ibintu bitandukanye bikoze mu masaro. Byaramfashije, kuva mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye niyishyuriraga amafaranga nkura mu byo nkora.”

Ntasobanura neza amafaranga ashobora kwinjiza ku kwezi ariko avuga ko nk’iyo aranguje ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda akuramo agera ku bihumbi 700.

Twahirwa Jean Felix n’itsinda ry’abantu batatu bo mu Karere ka Nyamagabe, bo bahisemo gukora inkweto n’imikandara mu mpu nyuma yo guhugurwa n’Umushinga Akazi Kanoze, barangije amashuri yisumbuye.

Twahirwa avuga ko nubwo batabona amafaranga menshi bakura mu byo bakora, bibafasha mu buzima bwa burimunsi n’ubw’imiryango yabo.

Urubyiruko rugera ku bihumbi 21 rwo mu mashuri 438 y’imyuga hirya no hino rwagezweho na porogaramu y’Akazi Kanoze2 yo kubatoza kwihangira imirimo no kuzigama; abarimi 520 n’abayobozi b’ibigo by’amashuri 163 na bo bahawe amahugurwa yo kuri uru rwego.

Mu bahawe inyigisho zo kwihangira imirimo abagera kuri 14% bashobora guhita babona akazi nk’uko inyigo yabigaragaje.

Umushinga Akazi Kanoze2 uterwa inkunga na Mastercard Foundation ugashyirwa mu bikorwa na EDC ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(WDA) na Minisiteri y’Uburezi. Porogaramu y’Akazi kanoze zinjijwe muri curriculum y’amashuri yisumbuye ay’imyuga mu Rwanda.

Nyuma yo guhabwa inyigisho zo kwihangira imirimo batangiye gukora inkweto mu mpu
Bamwe mu bari bafite ibyo bamurika bakesha Akazi Kanoze2
Umuyobozi Wungirije ushinzwe amahugurwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(WDA), Irenée Nsengiyumva
Bamwe mu bagenerwabikorwa bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibimaze kugerwaho na Akazi Kanoze2
Porogaramu ya Akazi Kanoze yinjijwe mu mashuri yisumbuye n'ay'imyuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza