00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 2300 basoje amasomo abinjiza muri Polisi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2021 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yakiriye abagera ku 2319 basoje amasomo abinjiza mu mwuga nk’abapolisi bato kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021, i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Abasoje amasomo barimo abagabo 1869 n’abagore 450 bakaba bari bayamazemo amezi 12.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko aya masomo y’ibanze ahabwa abapolisi ashimangira ubushake bwa guverinoma na polisi bwo kubaka igipolisi cy’umwuga no kugeza kuri polisi y’u Rwanda ubushobozi bukenewe kugira ngo ishobore kurangiza inshingano zayo zikomeye zo kubumbatira amahoro n’umutekano w’abaturarwanda ndetse n’uw’ibintu byabo.

Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe birinda icyakwangiza isura y’urwego binjiyemo.

Ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.”

Yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze avuga ko nta bunyamwuga bwagerwaho bitanyuze mu nyigisho nk’izi bahabwa.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye gukumira ibyaha bikomeye birimo ibya ruswa n’ibifitanye isano na yo, ihohoterwa ribera mu ngo, irishingiye ku gitsina, iterabwoba, impanuka zo mu muhanda n’ibindi kandi ko buri mupolisi agomba kumva ko iyi nshingano imureba.

Yasabye abapolisi b’u Rwanda kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko bashyigikira gahunda za leta aho buri wese akorera kandi n’abaturage bakabigira umuco.

Minisitiri w’Ubutabere kandi yagarutse ku ruhare rwa polisi mu kugabanya ibyaha mu gihugu ndetse ukwiyubaka kwayo kukaba gutuma isigaye yitabazwa na Loni mu kugarura umutekano mu bibazo by’amahanga.

Yasabye abarangije aya mahugurwa gutanga umusanzu muri iki gikorwa gihesha igihugu ishema. Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi muri Centrafrique, Mozambique, Sudani y’Amajyepfo n’ahandi.

Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko ugereranyije n’uko aba bapolisi bagaragaje ikinyabupfura nta shiti ko inshingano zabo bazazubahiriza.

Abasaga 2300 ni bo binjiye muri Polisi y’u Rwanda nyuma y’amezi 12 bari mu masomo
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, agenzura abapolisi ku karasisi
Abapolisi bashya biyerekanye ku karasisi
Uyu muhango wabereye mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana
Komiseri Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CG Juvenal Marizamunda, na we yitabiriye iki gikorwa
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Col Jeannot Ruhunga
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, ahemba umwe mu banyeshuri bitwaye neza
Minisitiri w'Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja ashimira abitwaye neza
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja yasabye abapolisi bashya kwirinda icyahumanya isura y’urwego binjiyemo
Abapolisi berekana bimwe mu bikubiye mu myitozo bahawe
Bafashe amafoto y'urwibutso
Ibyishimo byari byose ku bapolisi binjiye mu mwuga
Abapolisi bacinya akadiho bishimira ko basoje amahugurwa abinjiza mu mwuga bari bamazemo amezi 12
Babyinnye nk'ikimenyetso cyo kwerekana ko banyuzwe
Wari umunsi w'ibyishimo ku basoje amasomo abinjiza muri Polisi y'u Rwanda
Uyu yagaragazaga bimwe mu byo yatojwe mu gihe amaze mu masomo

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .