Abasaga 1900 babonye akazi binyuze mu Kigo cy’Umujyi wa Kigali gihuza abashaka akazi n’abakoresha

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 Gicurasi 2018 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka hafi itanu Umujyi wa Kigali utangije Ikigo gihuza abatanga akazi n’abagashaka (KECS) mu rwego rwo guhangana n’ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko, abagera ku 1903 bamaze kubona imirimo.

Mu muhango wo gutangiza ku nshuro ya gatanu igikorwa gihuza abashaka akazi n’ibigo bigatanga kizwi nka ’Job Net’ kuri uyu wa kane, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko KECS (Kigali Employment Service Center), itanga n’amahugurwa atuma abantu babasha kumenya uko bitwara igihe babonye iyo mirimo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, yagize ati “Duhereye ku musaruro wavuye muri ‘Job Net’, abahurira aha muri iyi gahunda n’abatanga akazi bamaze kukabona bagera kuri 555 mu myaka itatu ishize.”

Muhongerwa yavuze ko habarurwa n’abandi bagera ku bihumbi bine bafashijwe kubona ibigo bimenyerezamo akazi (internship), mu gihe abandi bahawe amahugurwa atandukanye yabafasha kuba bakwihangira imirimo.

Nubwo iyi gahunda ya ‘Job net’ ifasha urubyiruko rurimo n’uruturutse mu bindi bice by’igihugu kubona akazi, Muhongerwa avuga ko kuba ikorwa rimwe mu mwaka bidahagije, aho yasabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kubashyigikira ku buryo yajya iba nibura buri mezi atandatu.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta y’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa n’Umujyi wa Kigali binyuze muri KECS kiza cyunganira imbaraga leta ishyira mu guteza imbere ihangwa ry’imirimo.

Rwanyindo wavuze ko nibishoboka bazatanga umusanzu wabo ‘Job net’ ikajya ikorwa inshuro ebyiri mu mwaka, yasabye urubyiruko guhora bashishikarira kwihugura no kwiga ibintu bishya, bakazirikana ko kandi kugera ku cyo umuntu yiyemeje bisaba ubwitange no kwigomwa.

Bamwe mu bitabiriye ‘Job net’ bavuga ko bafite icyizere cyo kuba babona akazi, kuko KECS iba yabafashije kwitegura bihagije ndetse n’ibyangombwa byose baba babyitwaje.

Muri ‘Job net’ abashaka akazi bahura n’abakoresha bakabasobanurira ibisabwa ku myanya bafite, ubyujije agatanga imyirondoro ye (CV); abatoranyijwe bose barongera bagahamagarwa n’ikigo cyifuza abakozi kugira ngo bapiganwe.

Abikorera basaga 60 barimo banki, ibigo by’imari, amakoperative n’inganda zikora ibinyobwa ni bimwe mu byaje gushaka abakozi binyuze muri ubu buryo.

Mu 2015, mu bitabiriye Job Net ababonye akazi ni 128; mu 2016 ababonye akazi ni 130 naho mu 2017 ababashije kubona akazi ni 297.

Abakeneye akazi basobanurirwa imyanya iri mu bigo biba byitabiriye Job Net
Abiganjemo urubyiruko nibo bitabiriye Job Net
Marriot Hotel ni kimwe mu bigo byaje guhura n'abakeneye akazi
Minisitiri Rwanyindo na Muhongerwa ushinzwe imibereho mu mujyi wa Kigali batangiza Job Net ku mugaragaro
Minisitiri Rwanyindo yasuye bimwe mu bigo byaje guhura n'abakeneye akazi
SOS ni umwe mu baterankunga ba Job Net

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza