00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 190 boherejwe kwiga ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere muri Israel

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 195 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhunzi n’ubworozi, boherejwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda kwiga ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere muri iki gihugu.

Aba boherejwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, bagiye binyuze mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’ibigo bibiri byigisha ubuhinzi muri Israel, AgroStudies na Kinneret Academic College. Biri kandi no mu ntego ngari y’Ikigo cya Israel Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (MASHAV).

Mu gutoranya abajya kwiga, hashyirwaho gahunda abanyeshuri bagasaba hakazatoranywamo abujuje ibisabwa bagakoreshwa ibizamini na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Aba 195 batoranyijwe mu basaga 400 bari basabye kujya kwiga.

Aba banyeshuri bazahabwa amasomo atandukanye ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho arimo ubworozi bw’amafi, ubworozi bw’inkoko, kuhira imyaka mu buryo bwa kijyambere, gukingira amatungo, ubuhinzi bwo mu mazu yabugenewe (Greenhouse farming) n’ibindi. Bazajya biga ariko banahembwa.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko gutanga amahirwe yo kongerera abantu ubumenyi biri mu ntego z’igihugu cye kandi ko aboherejwe bazatanga umusaruro mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Yagize ati “Kongera ubumenyi ni inkingi ikomeye mu mikoranire ya Israel n’ibihugu bitandukanye ku Isi, birimo n’u Rwanda. Twizeye ko aya mahugurwa atazagirira umumaro iri tsinda gusa ahubwo ko bazazana ubumenyi ino aha, bugafasha u Rwanda mu rugendo rurimo rwo gukora ubuhinzi bwa kijyambere.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yashimye Israel ku mahirwe itanga, anashimangira ko iki gikorwa gitanga umusaruro mu buhinzi n’ubworozi.

Yagize ati “Turashima Leta ya Israel kuri aya mahirwe iha abarangije kwiga ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda. Kuva iyi gahunda yatangira imaze gutanga umusaruro ufatika, aho usanga abasoje aya mahugurwa baza bagatangiza ibigo bikora ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere kandi kinyamwuga.”

“Ibi ni ingenzi kuko byongera ireme ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, bityo ibihingwa n’ibikomoka ku bworozi u Rwanda rwohereza mu mahanga bikiyongera.”

Gahunda yo kohereza abanyeshuri kwihugura mu buhinzi n’ubworozi muri Israel yatangiye mu 2012, kuva icyo gihe kugeza ubu hamazwe koherezwa abagera 1200.

Aba banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza bagiye kwiga ubuhinzi n'ubworozi bwa kijyambere muri Israel
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam yavuze ko igikorwa gitanga umusanzu mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugezweho
Abanyeshuri barimo kuganirizwa mbere y’uko batangira urugendo rugana muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .