00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwariye COVID-19 mu ngo barasaba Leta kubongerera inkunga bagenerwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu barwariye COVID-19 mu ngo barasaba Leta ko yabongerera inkunga bagenerwa kubera ko iyi ndwara yabateye ubukene bitewe n’uko baryaga ari uko bakoze.

Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda bavuga ko bishimira uburyo abajyanama b’ubuzima babakurikirana umunsi ku wundi, bakanashimangira ko iyo barembye babafasha kugera kwa muganga.

Gusa bavuga ko bitewe n’ubukana bw’iyi ndwara ya Covid-19, inkunga bahabwa irimo Kawunga n’ibishyimbo idahagije, bakaboneraho gusaba Leta ko yayongera bakabasha kubona imbuto n’imboga.

Uwitwa Rutayisire Gerard yagize “Ninjye mukuru w’umuryango; niba ari njye wari ushinzwe umuryango nkaba nashoboraga kugira icyo mbagezaho ari uko nsohotse hanze nkoresheje ingufu n’ubwenge bwanjye, mu gihe ntasohotse biracyari ikibazo.”

Undi mugore yagize ati “Habaho ikibazo cy’ubukene kuko akazi karahagaze ubu ndi kwibaza aho nzakura amafaranga y’inzu no kurya byose, abaturanyi n’aba ngaba mfite ni bo bamfashije.”

Abajyanama b’ubuzima n’abaturanyi b’aba baturage barwaye Covid-19 nabo bavuga ko babafasha uko bashoboye kose.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima yagize ati “ Hari aho ugera rero ugasanga umuntu ararwaye ntajya mu kazi ariko batanatetse ubwo rero iyo bimeze gutyo turagenda tugakora ubuvugizi kwa mudugudu no k’ushinzwe imibereho myiza tukareba ba bantu basanzwe ari intwarane tukababwira ko dufite ikibazo kimeze gutya bakegeranya ibintu.”

Yakomeje avuga ko iyo bimeze uko begeranya ibiribwa birimo umuceri n’ibishyimbo ndetse n’amafaranga yo kubagurira imbuto.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abarenga 95% y’abarwaye Covid-19 barwariye mu ngo ikanemeza ko ifatanyije n’izindi nzego bitabwaho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko inzego z’ubuzima zifatanyije n’inzego z’ibanze bakora uko bashoboye kugira ngo abarwariye COVID-19 mu ngo bitabweho.

Ati “Dukorana n’inzego zibanze kugira ngo zibakurukirane tukanabafasha cyane cyane abakeneye gufashwa, ni ibintu bisanzwe bikorwa. Dufatanya na Minaloc kugeza hasi ku Mudugudu kugira ngo ufite ibibazo byihariye byatuma akenera inkunga itari iyo kwa muganga cyangwa ibikorwa byo kwa muganga abashe kuyibona hifashishwe mu mudugudu n’Isibo abarizwamo.”

Kugeza ubu abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda barenga ibihumbi 44 barimo abarenga ibihumbi 15 bakirwaye. Imaze guhitana abagera kuri 491 barimo 12 bapfuye ku wa 6 Nyakanga 2021.

Abarwariye COVID-19 mu ngo bambikwa udukoresho dutanga amakuru igihe barenze imbibi z'aho bemerewe kuguma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .