Abarundi bazindukiye mu matora, Nkurunziza avuga ko ibyifuzo byabo bizubahirizwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Abarundi basaga miliyoni enye n’igice bazindukiye mu matora ya referandumu yo guhindura Itegeko Nshinga ashobora gutuma Perezida Pierre Nkurunziza ayobora u Burundi kugeza mu 2034.

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo amatora yatangiye ku biro by’amatora 11 000 bitandukanye, aho abatora bari guhitamo hagati ya ‘Yego’ na ‘Oya’.

Ni nyuma y’ibyumweru bibiri mu bikorwa byo kwamamaza aho ishyaka CNND FDD riri ku butegetsi ryasabaga abatora gutora ‘Yego’ naho abatavuga rumwe na Leta bakabashishikariza gutora ‘Oya’.

Mu gitondo cya kare Perezida Nkurunziza yari yageze ku ishuri ribanza rya Ngozi II mu Majyaruguru y’igihugu ari nayo ntara avukamo.

Nyuma yo gutora yavuze ko ari umunsi udasanzwe kandi yizeye ko ibyifuzo by’Abarundi bizubahirizwa.

Ati “Ni umunsi udasanzwe wari utegerejwe n’Abarundi benshi. Turashimira Abarundi bose bazindutse bajya kwerekana uburyo bakunda igihugu. Twizeye ko ibyifuzo by’Abarundi ndetse n’ibizatangazwa na Komisiyo ishinzwe amatora bizubahirizwa dore ko byose byanyuze mu mucyo kuva mu gihe cyo kwamamaza.”

Abatavuga rumwe na Leta bamaganye ayo matora ngo kuko atesha agaciro amasezerano ya Arusha yasinywe mu 2000 agamije kubanisha Abarundi mu mahoro nkuko Jeun Afrique yabitangaje.

Uretse impuzamashyaka Amizero y’Abarundi ya Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Agathon Rwasa, nta wundi wari wemerewe kwamamaza ‘Oya’. Ababigerageje barafashwe barafungwa.

Nta muryango mpuzamahanga wigeze uhabwa uruhushya rwo kuba indorerezi mu matora yo mu Burundi.

Abatoye ‘Yego’ nibaba benshi Nkurunziza ufite manda izarangira mu 2020, azaba yemerewe kongera kwiyamamaza manda ebyiri z’imyaka irindwi zizamugeza mu 2034.

Mu bindi biteganywa muri aya mavugurura ku Itegeko Nshinga ryakoreshwaga guhera mu 2005 ni uko harimo ishyirwaho ry’umwanya wa Minisitiri w’Intebe utari ukibaho nubwo wahozeho, ndetse imyanya ya ba Visi Perezida ikavanwa kuri ibiri akajya aba umwe gusa, ubwo bubasha nabwo bugahabwa Perezida.

Perezida Nkurunziza yazindutse ajya gutorera mu Ntara ya Ngozi
Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo amatora yatangiye ku biro by’amatora 11 000 bitandukanye, aho abatora bari guhitamo hagati ya ‘Yego’ na ‘Oya’
Denise umufasha wa Nkurunziza nawe yatoreye i Ngozi
Nkurunziza n'umufasha we ku biro by'itora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza