00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokotse Jenoside bo mu turere 10 batangiye kwigishwa gukora imishinga iciriritse

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, watangiye kwigisha abagenerwabikorwa bawo bagera ku 1500 bo mu turere 10 tw’igihugu gukora imishinga iciriritse.

Ni igikorwa uyu muryango uvuga ko kigize ibyiciro by’isanamatima kuko abagenerwabikorwa bawo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangiye kwigishwa abo mu turere twa Huye, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, Kamonyi, Rusizi, Nyagatare, Gatsibo na Ngoma. Bari kwigishwa ibijyanye no guhagarara neza ku byerekeye amafaranga no gukora ibikorwa bibyara inyungu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle, yavuze ko izo nyigisho zigamije kubaka isanamitima n’ubudaherenwa, akaba ari gutangwa mu mushinga witwa Community Based Sociotherapy- Aheza.

Ati “Ni umushinga ugamije kubaka isanamitima n’ubudaheranwa. Twabanje gukorana nabo urugendo rwo kwiyubaka mu by’amarangamutima no kurwanya ihungabana, ariko tugeze ku cyiciro cyo kubunganira mu bikorwa bibyara inyungu kuko bamaze gukira ibikomere.”

Yavuze ko ubumenyi bari kubongerera bugamije kubafasha kubyaza umusaruro amahirwe ari aho batuye.

Bamwe mu bari kongererwa ubumenyi babwiye IGIHE ko bamaze kunguka ibyiza birimo kwizigamira kandi hari imishinga batekereje bagiye kwiga uko bayishyira mu bikorwa.

Mukashyaka Alphonsine wo mu Karere ka Huye ati “Umushinga numvise ngiye gushaka uko nakora ni uwo guhinga imboga n’imbuto nkagemura ku isoko kandi n’umuryango wanjye ukabona ibyo kurya bihagije.”

Ntakirutimana Aloys na we yavuze ko muri GAERG yungukiyemo urukundo no kubana n’abandi neza, none kuri ubu yamenye n’ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari ndetse no gukora imishinga iciriritse.

Ati “Izi nyigisho bari kuduha ziri kudufasha kunguka ibitekerezo ku mishinga twakora yatuvana mu bwigunge tugakora ibikorwa biduteza imbere. Umushinga natekereje ni uw’ubworozi bw’inkoko.”

Mu turere 10 turi gutangirwamo izo nyigisho, GAERG ifitemo amatsinda 100 ahurije hamwe abagenerwabikorwa bayo.

Inyigisho bari guhabwa ziramara iminsi ibiri kuko zisozwa ku wa kane tariki ya 30 Nzeri 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle, yavuze ko izo nyigisho zigamije kubaka isanamitima n’ubudaherenwa
Abaganerwabikorwa ba GAERG mu turere 10 bari kwigishwa gukora imishinga iciriritse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .