Abarokotse Jenoside barenga 1000 bahoze mu bigo by’imfubyi bagiye guhabwa inzu

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 23 Mata 2018 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) cyatangaje ko muri uyu mwaka kigiye kubakira inzu abarokotse 1014 bahoze mu bigo by’imfubyi.

Abo bazubakirwa bari basanzwe bacumbikiwe n’inshuti n’abavandimwe, kububakira izo nzu biteganyijwe ko bizatwara miliyari 12 Frw.

FARG yabwiye The East African dukesha iyi nkuru, ko hari abacitse ku icumu babaye mu bigo by’imfubyi, baza kujyanwa mu miryango ibarera, aho bakuriye basaba ko bahabwa inzu zabo.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri FARG, Munyangondo Emmanuel, yagize ati “Bamwe mu bacitse ku icumu babaye mu bigo by’imfubyi mbere y’uko bahabwa imiryango ibarera ariko aho bakuriye basaba ko bahabwa inzu zabo.”

Iki kigega kivuga ko ari ingenzi kugira ngo bagire inzu zabo, aho kuri bo batabitaga abatagira aho baba kuko usanga babanaga n’inshuti n’abavandimwe.

FARG yatanze icyizere ko uyu mwaka wa 2018 urangira abo bose bashyikirijwe inzu zabo.

Ikibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu gikunze kugarukwaho n’inzego zitandukanye, aho usanga hari abatarayahabwa, hakaba abayahawe akangirika ntasanwe.

Ibi byatumye mu minsi ishize, Umutwe w’Abadepite ufata umwanzuro wo gutumiza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo igaragaze imirongo migari izatuma ibyo bibazo bikemuka burundu.

FARG iherutse gutangaza ko iki kibazo bwifuza ko kizarangira mu 2019, aho buteganya kubaka inzu nshya 579 ndetse no gusana izindi zigera ku gihumbi.
Icyakora iyi mibare ishobora kwiyongera nyuma y’irindi suzuma buteganya mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira kugira ngo bizere ko nta warokotse Jenoside wasigaye ntaho kwikinga afite.

FARG yanatangake ko ikeneye miliyari 18 Frw kugira ngo ibashe kubaka no gusana inzu z’abacitse ku icumu batishoboye.

Kuva mu 1998, FARG imaze kubaka inzu zigera 28174, aho yakoresheje miliyari 24 z’amanyarwanda.

Ibiro bikuru bya FARG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza