00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu n’abanyeshuri 44 batsinze amarushanwa y’Imibare ategurwa na Siyavula

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Kanama 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Abarimu n’abanyeshuri 40 begukanye ibihembo nyuma yo gutsinda amarushanwa y’imibare yateguwe ku bufatanye bwa Mastercard Foundation n’Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa Siyavula bavuze ko byabashimishije ndetse birushaho kubatera imbaraga mu byo bakora.

Siyavula ni Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gitegura imyitozo ya siyansi n’imibare ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye gikoresheje ikoranabuhanga. Aya marushanwa cyateguye mu Rwanda yari yitabiriwe n’abanyeshuri bagera ku 23.138 baturutse mu bigo bitandukanye mu byo hirya no hino mu Gihugu.

Iri rushanwa ryiswe ‘Siyavula Maths Schools League’, ryanitabiriwe n’abarimu bigisha isomo ry’imibare bagera kuri 669 ndetse bane muri bo babasha kwitwara neza baratsinda.

Abanyeshuri batsinze muri iri rushanwa bavuze ko ryabafashije cyane kwimenyereza gukora imyitozo y’Imibare bakitinyuka ndetse bapima urugero bariho mu Mibare ku rwego rw’Igihugu.

Uwitwa Rumanzi Nshuti Elissa wiga mu wa Kane muri Kagarama Secondary School, yagize ati “Kuba naratsinze narishimye cyane kandi mu by’ukuri byanteye imbaraga kandi bimara ubwoba kuko nayigiyemo mfite ubwoba ariko byanyeretse ko ari ugutinyuka muri byose.”

Uwamahoro Sandrine wiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yagize ati “ Siyavula imfasha cyane mu masomo kuko ibibazo byinshi nkora mu ishuri mba nahuye nabyo ndetse nabisobanukiwe ku buryo bitangora ndetse byamfashije cyane mu bizamini bituma mbona amanota meza cyane mu Mibare, Ubutabire n’Ubugenge cyane ko aribyo niga kandi akaba ari nabyo biba kuri Siyavula.”

Rikundisha abanyeshuri imibare

Abarimu bitabiriye iri rushanwa bavuze ko rifasha umunyeshuri gukunda Imibare kuko akora imyitozo myinshi, akitinyuka n’ibirenzeho agahembwa iyo atsinze.

Habumugisha Jérémie wigisha Imibare mu wa Kabiri no mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri College du Christ Roi akaba ari nawe wegukanye igihembo cy’umwarimu witwaye neza kurusha abandi, yavuze ko mu by’ingenzi byatumye ashishikariza abanyeshuri kwitabira iri rushanwa ari ukugira ngo abakundishe isomo ry’Imibare ndetse arebe n’uko bahagaze ku rwego rw’Igihugu.

Ati “Ikindi cyatumye nitabira iri rushanwa ni ukugira ngo mpeshe ishema ikigo nigishamo kandi nshishikarize abanyeshuri gukunda isomo ry’Imibare mbereka ko habaho amarushanwa bashobora kugiramo uruhare cyane ko bamwe bari bazi ko ntamarushanwa y’Imibare abaho.”

College du Christ-Roi niyo yegukanye umwanya wa mbere mu bigo byitwaye neza muri iri rushanwa ndetse ihabwa igihembo cya mudasobwa, mu gihe abarimu batsinze bo bazahawe telefone ngendanwa.

Bazina Martin wigisha Imibare mu wa Kane muri iki kigo, nawe watsinze aya marushanwa yavuze ko imyitozo ya Siyavula yatumye abanyeshuri bigirira icyizere.

Ati “Yubatse icyizere mu banyeshuri mu bijyanye no gukora ibibazo by’Imibare. Yagura imikorere mu isomo ry’Imibare kuko umunyeshuri uri ahantu hari internet ashobora kwikoresha imyitozo y’Imibare kandi akanahita amenya uko ahagaze bidasabye ko mwarimu aba amuri iruhande.”

Usanase Nicodème uri mu batsinze nawe wigisha Imibare muri Groupe Scolaire Paysannat, yavuze ko iri rushanwa ryafashije abana kumenya gukoresha ikoranabuhanga biga Imibare, nka kimwe mu bintu bikenewe muri iki gihe cya Covid-19 ku buryo bakomeza kwiga nubwo baba bari mu rugo.

Ngo amaze gutsinda no kubona akamaro k’iyi myitozo ku myigishirize ntiyabyihereranye ahubwo yabisangije abandi.

Ati “Nakoze itsinda ku rubuga rwa WhatsApp ririmo abarezi baturuka mu turere twose tw’igihugu kugira ngo mbasangize ibyiza bya Siyavula mbashishikariza gukorana nayo mu buryo bwo gufasha abanyeshuri bashinzwe kurera. Nkaba nteganya ko nzahugura abarimu babyifuje nkabasobanurira imikorere n’imikoreshereze ya Siyavula platform”

Nubwo iyi myitozo ifasha abanyeshuri kwiga no kwimenyereza gukora Imibare, abarezi bo mu bigo bitandukanye bagaragaje ko hakiri imbogamizi za internet idahagije ndetse igenda gake kandi iyi myitozo y’Imibare, Ubugenge ndetse n’Ubutabire biba kuri uru rubuga kuyikora bisaba internet.

Uwizeyimana Frederic, Umwalimu wigisha imibare muri Lycée Notre Dame de Cîteaux nawe wegukanye igihembo cy’umwarimu witwaye neza yavuze ko iki kibazo cya Internet kikiri imbogamizi.

Ati “Rimwe na rimwe internet yagendaga buhoro kandi gukora iyi myitozo bisaba internet yihuta. Ikindi ni umubare w’imashini zifite internet idahagije. Icyakorwa ni ukongera umubare w’imashini zifite internet kandi ikaba yihuta.”

Habumugisha wo muri College du Christ Roi nawe yayigarutseho agira ati “Hari imbogamizi nahuye nazo ntekereza ko ibigo byinshi byo mu Rwanda nabyo bizifite. Harimo kuba narakoresheje umubare muke w’abanyeshuri kubera imashini nke zari zifite internet. Uretse kuba twari mu irushanwa ubundi ino Siyavula ifasha abanyeshuri gusubiramo amasomo.”

Bazina Martin asaba inzego zishinzwe uburezi gukomeza kunoza umushinga wo kugeza internet mu mashuri kuko ari kimwe mu by’ ingenzi bituma aya marushanwa agende neza.

Yasabye abarezi bagenzi be kugana Siyavula kuko ifasha umwarimu kubona uko abanyeshuri be bahagaze, ikamufasha kwisuzuma akamenya uko yitwaye mu myigishirize ndetse no ku bijyanye no gusoza ibyateganyijwe kwigishwa kuko ibibazo by’irushanwa bitegurwa ku mwaka wose.

Muri Kamena 2021 ibibazo by’imibare byakozwe bigera ku 435.926. Umunyeshuri cyangwa umwarimu ukeneye kumenya birushijeho imikorere ya Siyavula yabahamagara kuri 0789 068 321.

Iradukunda François (iburyo) niwe wari uhagariye Siyavula mu gikorwa cyo guhereza impano umwalimu witwaye neza
Uwizeyimana niwe wari uhagarariye abandi barimu bahawe ibihembo
Uwizeyimana Frederic, Umwalimu wigisha Imibare muri Lycée Notre Dame de Cîteaux yahawe igihembo cya telefone igezweho ndetse na Calculatrice
Uwizeyimana yavuze ko Calculatrice yahawe zizafasha abanyeshuri yigisha mu isomo ry'Imabare
Uwiziyemana yavuze ko ibihembo yahawe we n'abanyeshuri yigisha bizabongerera imbaraga mu masomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .