00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu basaga 700 mu turere dutandatu batahuweho gukora batagira impamyabumenyi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe umwarimu ugiye kwinjira mu kazi kimwe n’abakozi bo mu zindi nzego, asabwa gutanga ibyangombwa bisabwa bikaba bibitswe mu idosiye ye mu biro bishinzwe abarimu ku rwego rw’akarere.

Mu myaka ishize Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagiye yakira ibibazo by’abarimu hirya no hino mu gihugu bifitanye isano n’uburyo bashyirwa mu kazi bituma mu mwaka wa 2019/2020 itangira igenzura ngo irebe aho ibintu bipfira.

Igenzura ryakorewe mu turere dutandatu ari two Nyanza, Huye, Rulindo, Rubavu, Ngoma na Nyarugenge.

Muri raporo y’ibikorwa byayo mu 2019/2020, Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 4 Ugushyingo, yagaragaje ko yasanze hari ibibazo biri muri gahunda yo gushaka no gucunga abarimu birimo iby’abari mu kazi badafite dosiye na nke n’abazifite ariko ziburamo ibyangombwa bimwe na bimwe.

Muri utu turere twagenzuwe twari dufite abarimu 11795. Muri bo hagaragayemo abarimu badafite dosiye. Ni ikibazo muri rusange cyagaragaye mu turere tune ariko cyiganje cyane mu Karere ka Rulindo ahari abarimu 522 batagira dosiye n’imwe.

Ababuraga ibyangombwa bimwe na bimwe muri dosiye zabo birimo impamyabumenyi n’impamyabushobozi zitagaragara muri dosiye na mba bagera kuri 786.

Abadafite ’equivalence’ z’impamyabumenyi bari 113, abadafite icyemezo cy’indangabihano (extrait du casier judiciaire) 1045, abadafite icyemezo cya muganga 850, abadafite amabaruwa abashyira mu myanya 1028 n’abarimu b’abanyamahanga batahawe amasezerano y’akazi.

Uretse ibijyanye no kutagira amadosiye y’akazi yuzuye, Komisiyo yagaragaje ibindi bijyanye n’abatarazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike bagera ku 1153 n’abimuwe ntibabwe amabaruwa abimura bangana na 110.

Ikindi kibazo ni icy’abafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa A2 nyamara bakaba bigisha mu mashuri yisumbuye n’abandi batize uburezi batahawe amasezerano y’akazi bagera kuri 349.

Abadepite bavuze ko ibi bibazo bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi kuko bitumvikana ukuntu umwarimu yahabwa akazi adafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi maze agahembwa.

Ingaruka ku ireme ry’uburezi n’ingengo y’imari ya leta

Mu barimu bagaragaye ko badafite amadosiye y’akazi mu Karere ka Rulindo hari 522 batagira icyangombwa na kimwe mu bigomba kuba bigize izo dosiye.

Depite Emmanuel Ndoriyobijya yibajije ikibazo cy’umwihariko kiri muri aka karere anagaragaza ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi.

Ati "Abarimu 522 bari mu kazi utamenya niba barize, utamenya ibyo bigisha, uhemba udafite ibyo ushingiyeho! Iyi mibare y’abarimu batagira dosiye ishobora kudindiza ireme ry’uburezi. Komisiyo idusobanurire impamvu bakora badafite ibibaranga."

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta buvuga ko mu turere aho bagiye bagera usanga hari icyuho mu rwego rw’ubuyobozi n’akajagari mu mikorere y’abashinzwe dosiye z’abarimu.

Hamwe ngo umukozi ushinzwe abarimu aba ari na we ushinzwe abakora mu nzego z’ubuvuzi.

Visi Perezida w’iyi komisiyo yagize ati "Ingaruka ku ireme ry’uburezi zirahari. Hari n’ingaruka ku ngengo y’imari ya leta kuko umukozi ushinzwe abarimu ahemba abadafite dosiye. Ikintu tubaza iyo turi mu karere tugira tuti ‘muhemba mute umukozi utagira dosiye? Ni iki kikubwira ko ari we uri muri uwo mwanya nta byangombwa yagaragaje?

Komisiyo yavuze ko ku barimu badafite imyamyabumenyi usanga muri transcript z’amanota barize bararangije ariko impamyabumenyi ukayisha ukayibura. Yasabye Mineduc, REB na NESA kubishyira ku murongo.

Rulindo igomba guhozwaho ijisho

Akarere ka Rulindo kagize ibibazo bikomeye mu micungire y’abarimu. Kugeza ubwo umukozi ubashinzwe yafunzwe akurikiranyweho guha abarimu imishahara n’ibindi bitajyanye n’amategeko.

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yasabye ko Rulindo ikurikiranwa by’umwihariko harebwa ingaruka ibyo byagize ku ireme ry’uburezi.

Komisiyo y'Abakozi ba Leta yagaragaje ko hari abarimu bari mu kazi badafite dosiye zuzuye (Ifoto ya Unicef)
Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho raporo ya Komisiyo y'Abakozi ba Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .