Abarimu bagiye gushyirirwaho gahunda ya ‘One Laptop per Teacher’

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari bamaze igihe bifuza ko bashyirirwaho gahunda ya ‘One Laptop per Teacher’ nk’uko hashyizweho iya One Laptop per Child, Minisiteri y’uburezi yabijeje ko mu gihe cya vuba icyifuzo cyabo kizasubizwa.

Abarimu bavuga ko byabafasha mu gutegura amasomo, gukora ubushakashatsi bubafasha mu myigishirize ndetse no kwigisha abanyeshuri amasomo amwe n’amwe by’umwihariko ajyanye n’ikoranabuhanga.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu mu cyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Issac Munyakazi, yijeje abarimu ko mu gihe cya vuba bazagezwaho gahunda ya mudasobwa imwe ku mwarimu.

Ati “Nabizeza ko buri mwaka abarimu barenga 400 bazajya bahabwa mudasobwa aho gukomeza kuziha abanyeshuri gusa. Iyi gahunda izakomeza kugeza mudasobwa kuri buri mwarimu, aho tuvuga One Laptop per Child tukagera n’aho tuvuga One Laptop per Teacher.’’

Yavuze ko gahunda zo guteza imbere ireme ry’uburezi Leta y’u Rwanda yashyizeho zidashobora kwibagirwa mwarimu, ariko kandi ngo byose bijyana n’ubushobozi bw’igihugu.

One Laptop per Child ni gahunda yatangijwe na Leta mu mwaka wa 2008, itangira igenerwa ingengo y’imari ya miliyari esheshatu, uza kugera kuri miliyari eshanu bitewe n’uko habayemo imicungire mibi, yatumye Leta iyitakariza icyizere.

Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, Dr Isaac Munyakazi yahaye icyizere abarimu cya gahunda ya One Laptop per Teacher
Bamwe mu barimu bo mu Karere ka Gasabo mu birori byo kwizihiza umunsi wabo


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza