Abarimu ba UR barenga 70% ntibafite Impamyabumenyi z’Ikirenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kanama 2018 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Igenamigambi rya Kaminuza y’u Rwanda (UR) ry’imyaka 10, rishobora gukomwa mu nkokora no kutagira abarimu benshi bafite impamyabumenyi z’ikirenga (PhD), zikenewe ku rwego ishaka kugeraho.

UR ishyize imbere gutanga uburezi bufite ireme no gukora ubushakashatsi nk’intego yayo y’ibanze. Kugira ngo ibi bishoboke, ikeneye abarimu bashoboye ku rwego rwo hejuru n’abashakashatsi.

Uwari Umuyobozi wa UR wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, Pudence Rubingisa, yigeze gutangaza ko kuba nta barimu benshi bafite impamyabumenyi z’ikirenga ari imwe mu mpamvu itaza ku rutonde rw’iza mbere muri Afurika.

Urutonde rwa Webometrics rwo mu 2017 rwakozwe hagendewe ku mubare w’ubushakashatsi bwakozwe, rushyira UR ku mwanya wa 96 muri Kaminuza 1520 zikomeye muri Afurika no ku mwanya wa 3499 ku Isi yose.

Mu barimu UR ifite ubu, abagera kuri 23% nibo bafite impamyabumenyi z’ikirenga, abagera kuri 60% bafite iz’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu gihe abagera kuri 17% ni abafasha b’abarimu (Tutorial Assistant).

Mu myaka itanu abafasha b’abarimu bagabanutseho 12% bavuye kuri 29% bariho muri 2013/2014. Muri iki gihe abarimu bungirije (Assistant Lecturer) biyongereyeho 9%, bagera kuri 601 bingana na 45%.

Muri rusange UR ifite abakozi bakora mu bijyanye n’uburezi bagera ku 1329, barimo abarimu (Lecturer) 283, abafite Phd (Associate Professor) ni 41.

Mu 2017 hatangajwe ubushakashatsi 404, bituma mu myaka ine ishize haratangajwe 1 257.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza, Dr Muligande Charles, yabwiye TNT ko ubusanzwe kwigisha muri Kaminuza bisaba impamyabumenyi y’ikirenga ariko muri UR hari benshi batazifite.

Ati “Ubusanzwe, kwigisha muri Kaminuza ugomba kuba ufite impamyabumenyi y’ikirenga, hano turacyafite abarimu bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza”.

Iyi ni imbogamizi mu igenamigambi rya Kaminuza y’u Rwanda kuko iyo usuye izindi Kaminuza ishaka kumera nka zo, usanga iyo udafite impamyabumenyi y’ikirenga udashobora kuhigisha.

Muligande avuga ko intego yihuse ya UR ari ukongera umubare w’abafite impamyabumenyi z’ikirenga ariko bakanagira impamyabushobozi zo kwigisha ku rwego rukuru rw’uburezi.

Ati “Ariko kugira PhD ntabwo bivuze ko uri umwarimu mwiza, niyo mpamvu dusaba abarimu bacu bose kuba bafite impamyabushobozi mu kwigisha mu mashuri makuru na za Kaminuza”.

Ibi bikorwa hatangwa amahugurwa, kandi uko abarimu bava mu byiciro bajya mu bindi hakarebwa ko ubikwiye binyuze mu myigishiriza cyangwa gutsinda amasomo yemerera umuntu kwigisha ku rwego rwa Kaminuza.

Muligande asobanura ko kugira abarimu bafite PhD, bivuze ko bafite ubumenyi mu gukora ubushakashatsi ariko bagakomeza guhugurwa mu kubukora no gushakisha inkunga ibafasha mu bushakashatsi.

Ku rutonde ngarukamwaka rwa URAP rugaragaza uko kaminuza zihagaze, urwa 2017-2018 rwerekanye ko Kaminuza y’u Rwanda ari iya 2287 muri 2500 zasuzumwe n’uwa n’uwa 96 mu 108 zikomeye muri Afurika.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga "Clarivate Analytics" mu 2016 bwerekanye ko UR iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba mu gukora ubushakashatsi bugira akamaro nyuma ya Kaminuza ya Makerere.

Dr Muligande avuga ko UR idafite abarimu bafite impamyabumenyi z'Ikirenga nk'aba Kaminuza ishaka kuba nka zo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza