00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu 30 bo mu mashuri ya TVET bari guhabwa amahugurwa mu bumenyi bwa mudasobwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2021 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Abarimu 30 bigisha mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) mu turere twose tw’igihugu batangiye guhabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga azwi nka ICDL (International Computer Driving Licensing).

Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (Rwanda Management Institute-RMI) nicyo cyatangiye gutanga aya mahugurwa ku wa 16 Kanama 2021.

Umwe mu bayitabiriye ni uwitwa Nsengimukiza JMV wavuze ko kuri we ari amahirwe akomeye kuko azunguka ubumenyi buzamufasha gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ itumanaho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ati “Gutoranywa uri umuntu umwe mu karere ni amahirwe tugomba kubyaza umusaruro, turishimira aya mahugurwa kuko azatwungura ubumenyi bukenewe mu gukora neza akazi dushinzwe.”

Umuyobozi Mukuru wa RMI, Dr. Mulindahabi Charline, ubwo yatangizaga aya mahugurwa, yashimiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rufatanyije na GIZ rwayateguyea, aboneraho gushishikariza abayitabiriye gukoresha imbaraga zose kugira ngo bazatsinde ibizamini bazahabwa.

Ati “Murasabwa kwiga mushyizeho umwete kugira ngo mutsinde ibizamini byose kuko iyo utsinzwe ikizamini kimwe ntabwo uhabwa impanyabushozi.”

Kugira ngo umuntu abone impamyabushobozi, agomba kuba yaratsinze ibizamini byose uhereye ku manota 75 mu buri kimwe.

Aya mahugurwa y’iminsi 17, uhereye kuwa 16 Kanama kugeza kuwa 01 Nzeri 2021, abayitabiriye bazakora ibizamini by’ibitabo bitandatu birimo Computer & Online Essentials, Word processing, Spreadsheets, Presentations, IT security na Online collaboration.

Amahugurwa bari guhabwa niyo azatuma bahugura bagenzi babo
Kugira ngo umwarimu abone impamyabushobozi ni uko atsinda ibizamini ahabwa nibura ku manota 75%
Aba barimu basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bari guhabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .