Abari bapfukiranwe ahahanzwe umuhanda ku Kimihurura bagiye kwimurwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 Kanama 2016 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira Inama ya Afurika Yunze Ubumwe,isura y’umujyi wa Kigali by’umwihariko ibice byegereye Kigali Convention Center byarakenkemuwe ndetse hahangwa n’umuhanda mushya usimbura uwacaga imbere yayo.

Byabaye ngombwa ko abaturage bari batuye ahahanzwe uyu muhanda bimurwa batazuyaje kuko nta yandi mahitamo yari ahari.

Imitungo yabo yarabaruwe bamwe barishyurwa ndetse baranimuka ariko hari imiryango igera kuri itatu yasigaye mu Mudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Kamukina hafi y’uyu muhanda kuko itahawe amafaranga y’imitungo yayo yagombaga no kuyifasha kwimuka.

Ubwo Inama ya Afurika Yunze Ubumwe yendaga gutangira ingo z’aba baturage zahise zikingirizwa ibyapa byamamaza ku buryo uhanyuze utamenya ko hari abantu batuye inyuma yabyo.

Abaturage bahatuye babwiye IGIHE ko bafite impungenge z’uko inzu zabo zishobora kubagwaho bitewe n’uko zatangiye gusaduka kubera ko imashini zazitigishije mu gihe hari harimo gukorwa umuhanda.

Bavuga ko bahora bibaza impamvu ubuyobozi bwahishe inzu zabo aho kugira ngo bubahe amafaranga babariwe kugira ngo bimuke nk’abandi baturage bari baturanye.

Mbonabandi Joseph w’imyaka 64, utuye mu Mudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Kamukina, yagize ati “ Nimudukorere ubuvugizi kuko ubu inzu zigiye kutugwaho kubera uburyo imashini zakoraga uyu muhanda zazangije, ikindi kandi turashaka kumenya igihe bazaduhera amafaranga yacu tukimuka nk’abandi, kuko aha turi tutemerewe no gusana cyane ko bamaze kutubarira.”

Yakomeje avuga ko ababazwa cyane n’uburyo ubuyobozi bwihutiye guhisha inzu zabo ngo aho batuye harusheho kugaragara neza ,aho kwihutisha uburyo bwo gushakisha amafaranga yabo kugira ngo na bo bajye gushakisha ahandi hantu bazatura hakiri kare.

Ubwo aba baturage babarirwaga basezeranyijwe ko amafaranga yabo atazatinda ariko batunguwe n’uko bayategereje igihe kirekire batayabona.

Musabyemariya Chantal yagize ati “ Twebwe twibaza impamvu batatwishyura kandi baratubariye kuva muri Mutarama batubeshya ko amafaranga yacu atazatinda, ku buryo byaje kugera n’aho batwemeza ko Inama ya Afurika Yunze Ubumwe nivamo bitazarenza itariki ya 20 Nyakanga batarayaduha.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’iterambere, Busabizwa Parfait yatangaje ko aba baturage na bo bagiye kwimurwa mu gihe gito ngo bitewe n’uko idosiye yabo yamaze kugezwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Yagize ati “Na bo bagiye kwimurwa kuko dosiye zabo ubu tuvugana ziri muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kandi namwe mwabonye ko inzu zabo zisa nabi zitagendanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.”

Busabizwa yavuze ko impamvu batinze kwishyurwa ari ukubera ko gahunda yo kwishyura ica mu nzira ndende zirimo kubanza kubarira abaturage na bo bakabanza bakabyemera.

Inama ya Afurika Yunze Ubumwe yateranye kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga uyu mwaka ikaba yaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 35, abadipolomate banyuranye,ikaba yari yitezweho kwiga ku ngingo nyinshi zirimo amatora y’Umuyobozi wa Komisiyo y’uwo muryango n’izindi zigamije guteza imbere Afurika mu cyerekezo 2063 yihaye.

Umuturage agaragaza ko inzu ye yangiritse
Abasigaye muri aka gace bavuga ko ubuzima bwabo buteye inkeke
Aba baturage baherereye hafi y'umuhanda mushya wo ku Kimihurura
Inzu z'aba baturage zikingirijwe n'ibyapa byamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza