Abari abakozi b’Amakomini barishyuza leta miliyoni zirenga 63 Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Abasenateri bahishuye ko kugeza ubu abahoze ari abakozi b’amakomini 353 babarizwa mu turere 13 aribo bujuje ibyangombwa byo kwishyuza leta ibirarane byabo bingana n’amafaranga y’u Rwanda 63,466,622.

Iki kibazo gifite inkomoko mu ivugurura ry’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu rya 2006, ryavanye amakomini ku 146 akaba uturere 105 nyuma tukaza guhinduka 30. Ibi byakoze cyane ku miyoborere n’imicungire y’abakozi bituma benshi birukanwa.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yitabaga inteko rusange ya Sena ngo ayigezeho ibisobanuro mu magambo ku bibazo bitandukanye, yabajijwe no ku cy’ibirarane by’abahoze ari abakozi b’amakomini bitarishyurwa, biganjemo abari abakonseye, abanyamabanga nshingwabikorwa ba za segiteri, n’abari abakozi mu turere no mu makomini.

Minisitiri Gatete yagaragaje ko uturere 10 nta kibazo cyabayeho, utundi 19 tukaba twari dufite ibijyanye n’inyandiko zigomba gusuzumwa mu gihe akarere kamwe kari kavuze ko ikibazo kazagikemura.

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’uturere na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bongereye igihe kugira ngo niba hari ibindi birarane abantu bafitiwe babimenyekanishe muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi. Icyo gihe cyari cyatanzwe kikaba cyararangiye kuwa 27 Ugushyingo 2017.

Abasenateri banabajijwe ku kibazo cy’amafaranga ari mu mabanki y’ubucuruzi ndetse no mu bindi bigo by’imari yasizwe n’abazize Jenoside, abana babakomokaho bakaba nta burenganzira bayafiteho kuko hagiye hagaragazwa ikibazo cyo kubura imyirondoro ya ba nyir’amakonti.

Minisitiri Gatete yasobanuye ko hari imikoranire na Ibuka ndetse n’izindi nzego kugira ngo haboneka amazina n’andi makuru yatuma amafaranga atangwa kuko atari ay’amabanki cyangwa ibindi bigo.

Yagize ati “Amafaranga arahari igisigaye ni ukugira ngo tumenye ba nyirayo kubikora ni ibintu byoroheje, turagumya gufatanya n’abandi twafatanyaga turebe icyakorwa.”

Minisitiri w’Intebe yanakomoje ku kibazo cy’ibirarane by’abaturage bimurwa ahazakorerwa ibikorwa by’inyungu rusange, atangaza ko iki kibazo cyahagurukiwe kiri ku isonga mu igenamigambi ririmo gukorwa, mbere na mbere hakitabwa ku gushyira hamwe amakuru y’aho abaturage batarishyurwa.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver, ari imbere y'inteko rusange ya Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza