Abakirisitu Gatolika mu Rwanda n’abavuye imihanda yose basaga 78,600, bahuriye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.
-* Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatolika bo ku Isi yose, bizihiza Umunsi Mukuru bibukaho ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo.
Ab’i Kibeho ntibasigaye inyuma, dore ko aha hantu hafitanye isano na Bikira Mariya kuko yahabonekeye abakobwa batatu b’Abanyarwanda mu 1981 na 1982, akabagenera ubutumwa bwo kugeza ku batuye Isi.
Abitabiriye uyu munsi bavuga ko ibihe bahagirira bibafasha kurushaho gusabana n’Imana ndetse na Bikira Mariya, ibyo basanisha no gusura urugo rw’uwo bita ‘Umubyeyi’ wabo.
Nyirahorana Chantal yavuze ko kujya i Kibeho ari ukujya mu rugo rw’umubyeyi umukunda.
Ati “Iyo naje hano, mba numva naje gusabana n’umubyeyi wanjye, kuko nkunda Umubyeyi Bikira Mariya, sinshobora no gusiba.”
Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney, umusore w’imyaka 30, amaze imyaka 18 ajya i Kibeho buri mwaka. Avuga ko yatangiye kuhajya afite imyaka 12 kandi buri uko ahagiye atahana urwibutso.
Yagize ati “Uko naje aha ntahana akantu k’urwibutso, kuko nk’ubu ntahanye umusaraba naguze 1500 Frw. Ubushize ho nari natahanye ishapule, mbere yaho yari amashusho ya Yezu cyangwa Mariya ndetse n’amazi.”
Nansasi Rebecca waturutse mu Mujyi wa Masaka muri Uganda, yabwiye IGIHE ko nawe atahara kujya i Kibeho kuko ahafite amateka meza y’ibitangaza.
Umunsi Mukuru w’Asomusiyo umaze imyaka 75 wizihizwa muri Kiliziya, ukaba warakomotse ku Ihame rya Kane ryerekeye Mariya rivuga ko Bikira Mariya yapfuye nyuma akajyanwa mu Ijuru n’umubiri we wose, ibyemejwe na Papa Piyo XII mu 1950.
Mu yandi mahame yerekeye Bikira Mariya (Mariology), harimo iry’ubutagatifu bwo kutanduzwa icyaha (Immaculate Conception), ryemejwe mu 1854 na Papa Piyo IX, kuba Nyina w’Imana (Mother of God), ryemejwe n’Inama Nkuru ya Efeso mu 431, ndetse n’Ihame ry’Ubusugi (Virginity).
Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Ntagungira Jean Bosco, nawe yitabiriye iyi misa y'Asomusiyo i KibehoUmwe mu baturage w'i Kibeho ari gukora ikiraka cyo kuvomera amazi y'umugisha umukerarugendo wavuye muri UgandaUmwe mu bakirisitu wo mu Rwanda ari mu nzira y'umusaraba nyuma yo gusoza misaUmubikira akora inzira y'umusarabaUmutekano uba wifashe neza i KibehoUmunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste yitabiriye iyi misaAbihaye Imana bari bahari ku bwinshiUbwo baturaga igitambo cy'ukarisitiyaKu ishusho ya Bikira Mariya, mu marembo ya Kibeho, abantu bahifotoreza ku bwinshiMu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ihuzanzira na murandasi i Kibeho, Ikigo RISA kiba cyazanye umunara w'inyongera, ibirori byarangira ugakurwahoItsinda ry'abavuye muri Tanzania banejejwe n'umunsiItsinda ry'Abanya-Uganda bari mu nzira y'umusaraba i KibehoImirongo yari miremire ku iriba ry'isoko ya Bikira Mariya abantu bashaka gutahana amazi y'umugishaImodoka z'Abanya-Uganda ziri mu ziganje i KibehoIbinyabiziga biba ari byinshi i Kibeho kuri uyu munsiIbikorwa by'ubucuruzi biba byiyongereyeHari n'abazana imikeka yo kwicaraho kugira ngo boroherwe no gusengaKomiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari yitabiriye Misa y'Asomusiyo i KibehoAbagiye gusengera i Kibeho bari mu mwuka wo kwegerana n'Imana cyaneAbantu bahaha ku bwinshi ibikoresho by'ukwemeraAbantu batahanye amazi y'umugisha bavuga ko abakiza indwaraAbanyamahanga batahana amazi y'isoko ya Bikira Mariya ya Kibeho ku bwinshiAha ni ku Mbuga y'Amabonekerwa. Inzu iri inyuma ni Shapele yabereyemo amabonekerwa, ikaba iri mu bisurwa cyane i KibehoAmashusho ya Bikira Mariya ari mu bigurwa cyane i KibehoAmashapule aba ari mu bikenerwa cyane i KibehoAmazi y'Isoko ya Bikira Mariya i Kibeho aba ashakwa cyaneBamwe batahanye amashusho ya Bikira MariyaBiba ari umunezero
Ibitekerezo 0