00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 40 bamaze kwigishwa imyuga binyuze muri ‘Haguruka Dukore Akazi Kanoze’

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Mu myaka itanu ishize Umushinga wa “USAID Haguruka Dukore Akazi Kanoze” ushyirwa mu bikorwa, wageze ku ntego yawo yo gufasha urubyiruko ibihumbi 40 guhabwa amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse urenzaho.

Byagarutsweho ku wa 28 Ukwakira 2021 mu muhango wo kwishimira iyo ntsinzi ku rwego rw’igihugu wabereye muri Serena Hotel i Kigali.

Mu 2017 ni bwo uwo mushinga watangijwe ugamije gufasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 kwiga imyuga n’ubumenyingiro byarufasha kwinjiza rukibeshaho.

Hatoranywaga abamaze nibura imyaka itatu bavuye mu ishuri cyangwa basoje amashuri yisumbuye batabasha kwinjiza nibura 1,5$.

Intego y’uko hagomba gufashwa urubyiruko 40.000 rwo hirya no hino mu gihugu yagezweho ndetse harengaho 97.

Abagenerwabikorwa batoranyijwe mu turere 25 two mu gihugu hose ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) na Rwanda Polytechnic.

Uturere twa Karongi, Nyamasheke, Nyagatare, Rusizi na Rutsiro ni two tutagezwemo n’uwo mushinga.

Mu gihe hitegurwa kuwusoza mu Ukuboza uyu mwaka, hakozwe amasuzuma muri buri ntara no mu Mujyi wa Kigali hagenzurwa uko ibyari bigambiriwe byagezweho, abafashijwe n’umushinga bakabasha kwiteza imbere ndetse hategurwa ibikorwa byo kwishimira ubwo butsinzi (legacy events) ku rwego rwa buri ntara.

Ubwo hishimirwaga ibyagezweho ku rwego rw’igihugu, Umuyobozi Mukuru wa USAID HDAK, Alejandra Bonifaz, yavuze ko byashobotse kubera ubufatanye n’inzego zitandukanye zabigizemo uruhare.

Ati “Ibyo uru rubyiruko rwigiye mu masomo atandukanye rwahawe bizarufasha kunyura neza mu nzira zirugeza ku kwiteza imbere mu buryo burambye.”

Urwo rubyiruko 40.097 rwafashijwe mu buryo bwo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, runahuzwa n’inzego z’ibanze ku buryo mu gihe haba habonetse isoko ry’akazi rwamenyeshwa rukinjira mu ipiganwa.

Umuyobozi Mukuru w’uyu mushinga muri USAID, Alejandra Bonifaz, yavuze ko ibyo wagezeho byose byashobotse kubera ubufatanye n’inzego zitandukanye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, ni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango
Bamwe mu barenga ibihumbi 40 bamaze kwigishwa imyuga binyuze muri ‘Haguruka Dukore Akazi Kanoze’ bifotozanya n'abayobozi bari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .