00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 30 bari basabye kwiga muri TTC; amahirwe adasanzwe ku biga mu Nderabarezi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’uko hashyizweho uburyo bwo guteza imbere imibereho ya mwarimu akongererwa umushahara ungana na 10% buri mwaka no gutera inkunga abiga mu mashuri Nderabarezi, TTC [Teacher Training Colleges], umubare w’abasaba kwiga uburezi wiyongereye cyane.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2019, yemeje ko Amashuri Nderabarezi azajya aterwa inkunga harimo kugabanyiriza amafaranga y’ishuri abayigamo.

Guverinoma yahise itangaza ko bo bazajya biyishyurira 50% andi Leta ikayabatangira. Ni ukuvuga ko urangije mu mashuri y’icyiciro rusange agatsindira kujya mu Nderabarezi, ku mafaranga y’ishuri azajya yiga atanga 50% by’amafaranga y’ishuri.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye akajya kwigisha, akamara imyaka itatu yigisha, azajya ahabwa buruse yo kwiga Kaminuza [azajya yishyurirwa amafaranga y’ishuri n’ibimutunga ku ishuri], ibyo byose ntabwo azajya abyishyura.

Uzajya amara kwiga Kaminuza akajya kwigisha mu mashuri yisumbuye akamara imyaka itanu yigisha, azajya yishyurirwa kwiga Master’s, aha nabwo ni ukwishyurirwa na Leta 100%, kandi ibyo azishyurirwa ntazabisubizwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ko leta ikomeje gushyiraho iby’ingenzi mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Yavuze ko kuri ubu buri mwaka abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongererwa 10% ku mushahara wabo hagamijwe ko imibereho yabo igenda izamuka kandi ko ari ibintu bizakomeza gukorwa.

Ati “Cyane cyane twemera ko ireme ry’uburezi ritazamuka hatazamuwe n’imibereho myiza ya mwarimu kuko ari we utanga ubwo bumenyi n’iryo reme ry’uburezi tuvuga."

Yakomeje agira ati "Kongera umushahara hagamijwe imibereho myiza ya mwarimu byarakozwe mu 2019, twongereyeho 10%, bikorwa 2020 ndetse no muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22, ayo mafaranga yarateganyijwe.”

Aha ni mu 2019, ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Eduard, yari yasuye TTC Rubengera muri Karongi ari gusobanurirwa uko abiga mu Nderabarezi biga ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze kandi ko mu bijyanye no gutegura mwarimu n’ahazaza he, havuguruwe integanyanyigisho y’amashuri Nderabarezi, maze yongerwamo amasomo y’ingenzi yaburagamo kugira ngo abayarangiza bazabashe kwigisha amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye binajyanishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Havuguruwe integanyanyigisho y’amashuri nderabarezi maze yongerwamo amasomo y’ingenzi yaburagamo kugira ngo abayarangijemo bazashobore kwigisha mu mashuri y’incuke n’abanza ndetse bagire n’ubushobozi bwo gukomeza kwiga kaminuza n’amashuri makuru. Ibyo bikazatuma baba bo ubwabo ndetse n’abo bigisha bagira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.”

Abasaba kwiga mu Nderabarezi bariyongereye cyane

Muri rusange, mu Rwanda hari amashuri Nderabarezi 16 yakira abanyeshuri bari hagati ya 3000 na 4000 buri mwaka. Biga ari umubare muto kugira ngo babashe gutozwa kwigisha neza ku rwego rwifuzwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko mbere y’uko hashyirwaho ubwo buryo bwo gufasha abiga muri aya mashuri Nderabarezi, abasaba kuyigamo bari bake cyane ariko kuri ubu bakaba bariyongereye ku kigero cyo hejuru.

Yavuze ko kuri ubu muri aya mashuri hajyamo abanyeshuri babonye amanota meza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Ati “Mbere ya 2019, umwaka wabanjirije ishyirwaho ry’aya mahirwe ku biga mu Nderabarezi, abasaba bari 3800, abasabye barenze ibihumbi 30 kandi bagize amanota meza mu Cyiciro Rusange.”

Yakomeje agira ati “Abasabye bose ariko hatoranyijwemo abantu 4000. Ubwo rero bivuze ngo ba bandi basigaye na bo ntabwo ari abaswa ahubwo bahabwa andi mashami bakomerezamo. Dukora ibishoboka byose ngo TTC zihabwe abana b’abahanga ariko n’andi mashami agahabwa abanyeshuri b’abahanga.”

Mu gihe cyo gutanga buruse za Leta, amasomo y’uburezi ashyirwa ku rwego rumwe n’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM).

Minisitiri w’Intebe yavuze ko akarusho karimo ari uko umunyeshuri wiga ibijyanye n’Uburezi we atazajya yishyura inguzanyo ya buruse mu gihe cyose arangije kwiga agakora umwuga w’uburezi.

Mu gukomeza gushaka ibyateza imbere ireme ry’uburezi, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kandi kubaka ibyumba by’amashuri, bifasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse n’urugendo abanyeshuri bakora bajya ku mashuri.

Mu 2019, Guverinoma yatangiye kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22, ibyinshi byatangiye gukoreshwa n’ibisigaye bizatangira muri Nzeri 2021.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yari yasuye Ishuri Nderabarezi rya Rubengera muri Karongi abwira abiga muri iri shuri ko bahishiwe byinshi byiza na Guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .