Abarenga 3000 bemerewe kwiga amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 Kanama 2017 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro n’imyigishirize y’imyuga(WDA) cyatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abanyeshuri bemerewe kwiga mu mashuri makuru n’ubumenyingiro mu mwaka w’amashuri wa 2017/18 barenga 3000.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa muri WDA, Irene Nsengiyumva, yabwiye IGIHE ko umubare w’abanyeshuri bemerewe by’agateganyo ungana n’ibihumbi bitatu na magana ane na 78 (3478 ) muri 8,409 bari basabye kuyigamo.

Yakomeje agira ati “Umubare w’abiga muri aya mashuri ugenda uzamuka, kuko mu 2008, twakiraga abasaga 200, dufite ishuri rimwe, agenda yiyongera ubu dufite umunani. Urebye nk’umwaka ushize n’uyu naho ubona ko hari abiyongereye.”

Yongeye ati “Barasabwa kumenya aho boherejwe, baba batahishimiye bagasaba guhindurirwa. Ibindi bazabimenyeshwa hasohotse urutonde ndakuka.”

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa WDA, kuva ku wa 10 Kanama 2017, risaba buri wese wasabye kuyigamo kwihutira kureba ku mashami no ku rubuga rwayo niba yaremerewe.

Risaba kandi abemerewe bafite imyirondoro ituzuye kwihutira kuyuzuza bitarenze ku wa 16 Kanama 2017, no gusubanuza ibyo badasobanukiwe ku mashami yayo cyangwa bagahamagra kuri 4848.

Biteganijwe ko urutonde rwa burundu, ruzatangazwa nyuma ya 21 Kanama 2017, hamaze gusuzumwa ubusabe bw’abatanze ibyangombwa bituzuye basabwe kubyuzuza.

WDA itangaza ko umubare w’abasaba kwiga mu mashami y’amashuri makuru yigisha iby’ubumenyi ngiro n’imyigishirize y’imyuga igenda yiyongera kuko mu mwaka w’amashuri hari hemerewe abanga na 3265 gusa.

Abanyeshuri bemererwa kwinjira muri WDA, si ko bose bahabwa amafaranga yo kubatunga azwi nka Buruse. Abasabye kwiga muri WDA bahita batangira inzira yo gusaba inguzanyo itangwa hagendewe ku manota, ibyo umuntu agiye kwiga n’icyiciro cy’ubudehe abarizwamo.

Abemerewe inguzanyo bashyirwa ahagaragara n’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) nyuma y’uko Kaminuza yamaze gusohora abo yakiriye. Aba banyeshuri basinyana amasezerano na BRD yeguriwe inshingano zo gutanga no kwishyuza inguzanyo.

Guverinoma iherutse kwemeza ko mu gutanga inguzanyo ya buruse, abazajya bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi ari abakurikira inyigisho z’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).

Abari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe baba bafite amahirwe angana na 2/2, mu cya kabiri 1.5/2 naho icya gatatu ni 1/10, ibi nabyo bigenderwaho hajyanishijwe n’ingengo y’imari ihari.

Kanda aha urebe urutonde rw’abemerewe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza