Abasaga 1800 barangije amasomo binjiye muri Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Gicurasi 2017 saa 10:49
Yasuwe :
1 0

Abasore n’inkumi 1883 barangije amezi arenga umunani mu myitozo ibinjiza muri Polisi y’Igihugu, basoje amasomo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017.

Muri aba bapolisi 1883 basoje amasomo yabo harimo 222 b’igitsinagore mu gihe mu bakiriwe harimo 50 batabashije gusoza amasomo bahabwaga bitewe n’impamvu zitandukanye.

Mu masomo ahabwa abagiye kwinjira muri Polisi harimo ajyanye no gukoresha intwaro, kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga, ibikorwa bya polisi, ikoranabuhanga mu iperereza, amategeko, ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, n’ayandi.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Vianney Nshimiyimana, yasabye abayobozi bakuru ba Polisi bazabakira kuzabamenyereza neza akazi binjiyemo.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasabye abapolisi bashya kurwanya ibyaha anababwira ko Polisi y’u Rwanda yabihagurukiye ku buryo bugaragara kugira ngo ababifatiwemo bajye batinya kongera kubikora.

Yagize ati “ Polisi y’igihugu yahagurukiye kurwanya ibyaha bikomeye birimo ihohotewa, icuruzwa ry’abantu n’ibindi, ibyaha bikwiye kurwanywa kugira ngo ababifatiwemo batinye kongera kubikora, rimwe na rimwe ingaruka z’ababifatiwemo zitinyishe abandi kubigarukamo.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’uko mu gihugu hacyumvikana ibyaha birimo ihohoterwa n’akarengane, ibihano biteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda biri gusuzumwa neza kugira ngo harebwe niba bifasha gutuma uwahaniwe icyaha adashobora gutinyuka kugisubiramo.

Abasore n'inkumi basoje amasomo abinjiza muri Polisi y'u Rwanda
Abapolisi basoje amasomo ubwo bari ku karasisi
Umupolisi witwaye neza agiye guhembwa
Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ahemba abapolisi batatu bitwaye neza
Ihirwe Kanamugire Aliane, umwe mu bapolisi batatu bitwaye neza kurusha abandi
Abamaze kuba abapolisi bararahira ko batazahemukira igihugu
Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi riri i Gishari, CP Vianney Nshimiyimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza