00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 1100 bafashwe barenze ku mabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 mu Majyaruguru

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Ishusho y’umunsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 guhera tariki 01 Nyakanga 2021 mu Ntara y’Amajyaruguru igaragaza ko ku munsi wa mbere abafashwe barenze ku mabwiriza ari abantu 1188.

Polisi y’Igihugu ikorera muri iyo Ntara, yatangaje ko muri rusange bigaragara ko abantu bagerageje kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho kuwa 28 Kamena 2021 yagombaga gutangira kubahirizwa kuwa 1 Nyakanga 2021 nubwo hari bamwe hari bamwe bagaragaye mu makosa yo kuyarengaho nkana.

Mu bafashwe harimo 232 batubahirije amasaha yo kugera mu rugo ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, abandi bafatwa kubera kutubahiriza andi mabwiriza arimo kutambara neza agapfukamunwa, kudahana intera byibuze ya metero ndetse hari n’abafashwe bari mu tubari banywa inzoga.

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CIP Alex Ndayisenga yanenze iyi myitwarire yo kurenga ku mabwiriza aba yaratanzwe kandi barahawe igihe gihagije cyo kwitegura, asaba abaturage guhindura iyo myumvire.

Yagize ati "Ibi ntibikwiye mu gihe hatanzwe igihe gihagije cyo gusobanurirwa no kwitegura gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mabwiriza mashya, Polisi ikaba itazihanganira abadashaka kumva bica amabwiriza nkana mu gihe imibare y’abandura Covid-19 n’abo ihitana ikomeje kwiyongera.”

Mu bantu bafashwe kuri uyu munsi wa mbere harimo 55 bafatiwe mu tubari banywa inzoga, bakaba bajyanywe ahantu hatandukanye haba harateguwe ngo bahugurwe ubundi bacibwe n’amande yateganyijwe.

Mu gihe muri iyi minsi umubare w’abandura Covid-19 ukomeje kwiyongera mu Rwanda, Intara y’Amajyaruguru nayo ni uko kuko mu banduye mu minsi ine ishize bangana na 3287, Amajyaruguru afitemo 816.

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwagize uruhare rukomeye mu gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Muri Musanze hari bamwe bafashwe barenze ku mabwiriza ku munsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza mashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .