Abarenga 1000 babeshwaho no gucukura amabuye ya Wolflam i Gifurwe

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 24 Ukuboza 2017 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Ikigo gicukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram, Wolfram Mining and Processing, cyizihije imyaka icumi kimaze gikorera mu Rwanda kinahindura ubuzima bw’abaturage barenga 1000 bakoramo imirimo itandukanye kuva mu 2007-2017.

Ibyo birori byabereye aho ayo mabuye acukurwa i Gifurwe mu Karere ka Burera, kuwa 23 Ukuboza 2017.

Umuyobozi Mukuru wa Wolfram Mining and Processing, Jean Malic Kalima, yavuze ko bishimira iterambere bamaze kugeraho ari ko cyane cyane, umubare w’abaturage bamaze kubona akazi.

Yagize ati “Nk’uko mubibona dufite ibyishimo byinshi kuba tumaze imyaka icumi dukorana n’abacukuzi bo muri mine ya Gifurwe kuko ni urugendo rurerure, kuva dutangiye hari byinshi twagiye tunyuramo ariko ikigaragara ni uko umurimo twiyemeje benshi bawitabiriye kandi bawishimiye.”

Mu birombe bya Gifurwe hakoramo abakozi bagera ku 1100.

Uwineza Joyeuse ucukura muri icyo kirombe, yavuze ko ubucukuzi bubatungiye imiryango.

Yagize ati “Gukora hano byampinduriye ubuzima kuko mu kwezi kumwe mbasha gucukura toni yose, nishyuriye abavandimwe banjye ishuri, njye n’umugabo wanjye tumaze kubaka inzu irengeje miliyoni eshanu, mbese hano ntacyo hatampa kuko ni naho hantungiye umuryango kuko n’umugabo niho akora.”

Ikigo ‘ Wolfram, Wolfram Mining and Processing’ gicukura toni hagati y’icyenda na 12 z’amabuye yaWolfram ariko umuyobozi wacyo yavuze ko bifuza kugera kuri 15 mu mwaka utaha.

Kalima yavuze ko ibibazo bakunze guhura nabyo byibanze ahanini ku biciro by’amabuye byagiye bimanuka ku isoko mpuzamahanga no kuba abacukuzi b’inzobere bakiri bake nubwo bagenda baboneka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Gatare Francis, yasabye abacukuzi gukora ariko bakarushaho kubungabunga ibidukikije kugira ngo aho bacukura hatazasigara hambaye ubusa.

Yagize ati “Ndabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu kurinda ibidukikije, mpora mbibibutsa ko amabuye adashibuka, aho bayakuye ntabwo yongera ngo amere ariko igihugu cyacu kizahoraho ibihe byose, bagomba rero kuzirikana kurengera ibidukikije.”

Yavuze ko bishimira uburyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeza kugenda bwinjiriza igihugu amafaranga menshi, aho mu 2016 yinjije miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, kuva muri Mutarama 2017 kugeza mu Ugushyingo 2017 hakaba hamaze kwiyongeraho miliyoni zisaga 100 z’amadolari.

Muri ibi birori, hari itorero ryasusurukije abari bitabiriye
Uwineza Joyeuse yatangaje ko ubucukuzi bumuhesha ibihumbi 500 Frw buri kwezi
Umuyobozi Mukuru wa Wolfram Mining and Processing, Jean Malick Kalima
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Gatare Francis n'Umuyobozi Mukuru wa Wolfram Mining and Processing, Jean Malick Kalima
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Gatare Francis
Umucukuzi wahize abandi yahawe igikombe
Havuzwe umuvugo urata ibigwi by'iki kigo
Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yari yitabiriye ibi birori
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye kubyaza umusaruro umurimo bakora ukabakura mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza