00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abareganwa na Rusesabagina basabye kujyanwa i Mutobo bakigishwa Uburere Mboneragihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN washinzwe na Paul Rusesabagina, bagaragaje ko bababajwe bikomeye n’ibikorwa by’iterabwoba uyu mutwe wakoze byo kwica Abanyarwanda abandi bakavanwa mu byabo i Nyaruguru na Nyamagabe, basaba ko bagabanyirizwa ibihano ahubwo bakajyanwa mu Kigo cya Mutobo gifasha abahoze mu nyeshyamba bakigishwa amasomo mboneragihugu mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasubukuraga iburanisha ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul n’abandi 20 ku byaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

Iburanisha ry’uyu munsi ryakomeje hakomeza kumvwa icyo abaregwa bavuga ku bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’ikirego cy’indishyi.

Mu bahawe umwanya ngo bavuge ku bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha harimo Nizeyimana Marc wari ufite ipeti rya Colonel, akaba yarasabiwe gufungwa burundu.

Col Nizeyimana yabwiye Urukiko ko mu byaha icyenda ashinjwa icyo yemera ari kimwe gusa cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kuko yabanje kuba muri FDLR-FOCA nyuma akajya mu mutwe wa CNLD na yo yaje kwihuza n’indi mitwe bikabyara MRCD-FLN.

Nizeyimana avuga ko yavuye muri FDLR-FOCA ajya muri CNLD, ndetse akaba yari n’umwe mu bayobozi ariko ibyaha byakozwe na FLN n’ubwo yari ayirimo atabyemera byose. Mu byaha icyenda avuga ko icyo yemera ari kimwe cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe.

Avuga ko n’umwe yari umuyobozi ariko yari ku rwego rudafata ibyemezo ku buryo ibyaha byakozwe n’abagiye bagaba ibitero mu Rwanda adakwiye kubibazwa kuko nta tegeko yigeze atanga.

Yavuze ko asaba urukiko kugirwa umwere ku byaha umunani aregwa n’ubushinjacyaha kuko nta bimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza. Icyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe yavuze ko yatakaje igihe kuko yamaze imyaka 20 ari muri iyo mitwe ndetse bityo akaba asaba imbabazi z’icyo cyaha.

Ku kijyanye n’indishyi ati “Ibyabaye i Nyabimata n’ahandi ni ibintu bibabaje. Ariko njyewe ku giti cyanjye numva nta ndishyi nagombye kubaza kubera ko abagezweho n’ingaruka bose ntawe nigeze nkorera icyaha.”

Me Murekatete Henriette wunganira Nizeyimana yavuze ko icyaha kimwe umukiliya we yemera gihanishwa imyaka 10 y’igifungo kandi akaba yaraburanye acyemera akanagisabira imbabazi ndetse akaba ataragoye ubutabera bityo amategeko akaba ateganya ko igifungo cyagabanywa kikagezwa ku mwaka umwe.

Ati “Tukaba dusaba ko yazahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, tugakomeza dusaba urukiko ko mu gihe rwazaba rubonye ko ibyo dusabye bifite ishingiro n’ubundi itegeko riteganya ko igihano gishobora gusubikwa, tukaba tumusabira ko n’uwo mwaka umwe yahabwa wasubikwa agasubizwa mu buzima busanzwe cyane ko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inzego z’ubutabera.”

Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani, nawe wahawe umwanya ngo avuge ku gihano cyo gufungwa imyaka 25 yasabiwe n’Ubushinjacyaha, yabwiye Urukiko ko ibyaha yakoze abyemera ndetse no mu iburanisha yemeye ko yahemukiye igihugu cye akemera kuvugisha ukuri.

Yagize ati “Muri uku kwiregura kwanjye njyewe ndemera ko ndi gatozi ku byaha byanjye nakoze kuko ni nanjye ubwanjye ubyirega, nkabyicuza nkaba mbisabira imbabazi yaba leta y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda n’Umuryango Nyarwanda muri rusange.”

Bizimana avuga ko nk’uko yabisabye mu iburanisha n’ubu agikomeje gusaba kujyanwa i Mutobo kwigishwa Uburere Mboneragihugu hanyuma akazasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bimeze kuri bamwe mu bari abayobozi be, ubu bari i Mutobo.

Ati “Hari bagenzi banjye bari mu ngando i Mutobo, abo ngabo harimo abayobozi banjye mu rwego rwo hejuru, barantumye ndabyemera ariko ubu bari mu ngando ariko njyewe ndi imbere y’urukiko.”

Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata wasabiwe gufungwa imyaka 20, yavuze ko kugeza n’uyu munsi atemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba ndetse atigeze awujyamo kuko abo bareganwa yanabamenye ageze imbere y’urukiko.

Yavuze ko n’ibitero yumva byagabwe na FLN yabyumviye mu rukiko ariko nawe akaba yarababajwe n’ibyo bikorwa bigayitse bityo akaba yifatanyije n’abo byagizeho ingaruka bose.

Ati “Nanjye ndi umwe ubahumuriza ku byaba byarababayeho.”

Umunyamategeko we yashimangiye ko nta bimenyetso bigaragaza ko Ntabanganyimana yakoze icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, bityo bakaba basaba Urukiko kwemeza ko ari umwere.

Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred nawe yahakanye uruhare rwe mu bitero bya FLN avuga ko n’ubwo atigeze aba mu babiteguye cyangwa ababigabye bakica abantu bagasenya ibyaho abandi bagashimutwa, nawe ngo ababajwe n’ibyabaye ndetse yifatanyije n’abo byagizeho ingaruka.

Ati “Uwo mutwe w’iterabwoba uvugwaho ko wakoze ayo marorerwa, uwo mutwe ntabwo nawubayeho, FDRL FOCA yo nayibayemo ariko nyuma nza gufungwa. Ibijyanye n’ibihano, icyo nsaba ni uko nasubizwa mu buzima busanzwe, ndasaba guhabwa amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe nyuze mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’abarwanyi.”
Nsanzubukire yavuze ko FLN atayibayemo ndetse adakwiye kuryozwa ibyo uwo mutwe w’iterabwoba wakoze kuko n’igihe ibyo bitero byagabwe mu Rwanda yari afunzwe.

Yakomeje agira ati “Ikindi navuga ni uko numva ikibazo cy’indishyi ntagombye kukibazwa kuko ibyabaye byabaye nanjye mfunzwe, aha wenda nkaba nakwibutsa ko nafunzwe kuva tariki 9 Gashyantare 2017. Nkaba numva nta ruhare naba naragize mu byabaye ku buryo narihishwa.”

Umunyamategeko wa Nsanzubukire yavuze ko uwo yunganira atazi Rusesabagina na Sankara ndetse na FLN yabo yashinzwe we afunzwe.

Munyaneza Anastase alias Job Kuramba we yabwiye Urukiko ko imyiregurire ye isa n’iya Nsanzubukire ari nayo mpamvu ubusabe bwe bujya gusa n’ubwe ndetse nawe akaba ashaka kugirwa umwere agasubizwa mu buzima busanzwe kuko ibyaha byo kujya mu mutwe w’iterabwoba ntabyo bakoze.

Munyaneza yabwiye Urukiko ko yemera icyaha cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe akagisabira imbabazi ndetse akaba yifuza ko yajyanwa muri gahunda yagenewe gufasha gusubira mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’abarwanyi i Mutobo.

Ku kijyanye n’indishyi yagize ati “Nanjye ibyabaye byanteye agahinda ndetse nkaba nifatanyije n’ababuze ababo muri iyo mirwano ndetse n’abangirijwe ibyabo ariko ku bijyanye n’ikirego ubwacyo birasaba ko hakurikizwa amategeko, akaba ariyo mpamvu mbanze kubwira urukiko ko nafashwe tariki 10 Gashyantare 2017.”

Yakomeje agira ati “Guhera icyo gihe rero nkaba nari mfunzwe, ibyabaye biregerwa indishyi bikaba ari ibyabaye guhera muri Kamena cyangwa Nyakanga 2018, icyo gihe nkaba nari maze hafi umwaka n’igice mfunze. Ngasanga rero nta kuntu naregwa ibirebana n’ibyo byabaye ingaruka cyangwa indishyi z’ibyabaye maze igihe kinini mfunzwe.”

Munyaneza wasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 20, yavuze yifuza ko urukiko rwamwemerera guhabwa amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda yagenewe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’abarwanyi.

Col Nizeyimana Marc yavuze ko yifuza ko n'ubwo yari umuyobozi atariwe watangaga amabwiriza yo kugaba ibitero
Col Nizeyimana Marc aregwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n'iterabwoba ariko avuga ko icyo yemera ari kimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .