00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaranguye amakariso yongera ikibuno muri Kigali bararira ayo kwarika

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bari bararanguye amakariso yongera ikibuno, barataka igihombo nyuma y’aho iyi myenda y’imbere itakigurwa cyane n’abakobwa.

Ibi aba bacuruzi babitangaje mu gihe mu myaka itatu ishize izi kariso zongera ibibuno zari ziharawe n’abakobwa batandukanye aho bavugaga ko zibahindurira imiterere bakagaragara neza.

Abacuruzi bo muri Quartier Matheus mu Karere ka Nyarugenge, babwiye IGIHE ko abaranguye izi kariso bahombye bitewe n’uko zitakigurwa cyane nka mbere.

Gasaro Clementine yagize ati “ Njya nicuza impamvu naziranguye kuko nta muntu ukizitubaza nka mbere kandi n’uzikubajije ubona abikubaza mu ibanga adashaka ko hari n’umenya ko ariyo ashaka.”

Yongeyeho ko mbere izi kariso yazigurishaga ibihumbi 10 Frw kandi akagurisha iziri hagati 10 na 15 ku munsi, mu gihe ubu amaze amazi agera kuri atatu ntawe urazimubaza.

Mukagaju Rose yavuze ko abakiliya asigaye abona ari abakobwa bagiye kurongorwa baba bashaka kuzambarira mu ikanzu abageni bambara.

Ati “Izi kariso zaraduhobeje cyane nta bakobwa bakiza kuzishaka. Nk’ubu njye abantu baza kuzingurira n’ababa bagiye kurongorwa kuko bazambarira muri za kanzu.”

Izi kariso zongera ibibuno zisa n’izatagiharawe nyuma y’aho byagiye bigaragara ko hari n’abo byateranyaga n’abasore b’inshuti zabo nyuma yo kuvumburwa ko uwo bakunze kubera imiterere y’umubiri we atari ko ateye.

Izi kariso zaharawe mu myaka ishize, bitewe n’abakobwa bazifashishaga ngo bagaragare neza.

Abaranguye amakariso yongera ibibuno muri Kigali bavuga ko bamaze igihe nta bakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .