Abarangiza kaminuza bagiye kujya bakora ikizamini cy’Icyongereza kizasimbura TOEFL

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 4 Mata 2018 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guteza imbere Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo andi masomo yose mu Rwanda, abanyeshuri binjira mu mashuri makuru na za kaminuza zaba iza Leta n’izigenga bagiye kujya bakora ikizamini cy’Icyongereza ndetse bakore n’ikindi kiri ku rwego mpuzamamahanga kugira ngo bemererwe guhabwa impamyabumenyi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée, yatangaje ko ikizamini cy’Icyongereza kizajya gikorwa n’abasoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza kizatuma abagitsinze bashobora gukomereza amasomo mu mahanga batagombye gukora ibizamini bindi mpuzamahanga nka TOEL (Test of English as a Foreign Language), IELTS (International English Language Testing System) n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Ndayambaje yirinze gutangaza igihe ibi bizatangirira ariko avuga ko inzego zose z’uburezi n’abafatanyabikorwa bazo barimo kunoza iyo gahunda maze akangurira abantu bose by’umwihariko abanyeshuri bo mu byiciro byose kwita cyane ku rurimi rw’Icyongereza hakiri kare kuko mu gihe kiri imbere utazaba agishoboye neza atazahirwa mu rugendo rw’amashuri ye.

Yagize ati “Muri iyo gahunda tuzafashwa na British Council (ikigo cy’u Bwongereza). Na za mbogamizi abantu bagiraga barangije amashuri bagasabwa kujya gukora ibizamini bya TOEL cyangwa IELTS kugira ngo bemererwe kujya kwiga hanze y’u Rwanda ntibizongera kuba ngombwa kuko iki kizaba kiri kuri urwo rwego.”

Yongeyeho ko abazajya batsindwa ikizamini cy’Icyongereza bagiye gutangira kaminuza bagomba kuzacyiga mu bigo by’indimi (language centers) bizafungurwa muri za kaminuza zose maze bakazakora ikizamini mpuzamahanga barangije kandi kaminuza zose zigakora ikizamini kimwe kugira ngo hatazagira abazajya bahindura kaminuza bashakisha aho batanga ikizamini cyoroshye.

Ndayambaje ati “Ndagira ngo mbwire abantu bazakoreshe neza ayo masomo y’indimi kuko ni yo azatuma bahabwa urupapuro rw’uko basoje kaminuza; mbere y’uko umuntu yambara ya kanzu ngo yasoje kaminuza, agomba gukora ikindi kizamini cy’Icyongereza, nagitsindwa ntabwo azajya ku rutonde rw’abagomba gukorerwa ibirori ko basoje amasomo. Ubu ni uburyo bwo guteguza abantu tubabwira ngo Icyongereza rwose, muntu we ushaka kugira ngo urugendo rwawe rw’amashuri uzarusoze neza, fatirana, ugikoreshe, wihugure, abafite intege nke begere abafite ubumenyi bwisumbuye babafashe.”

Yakomeje avuga ko hashize imyaka itari mike ururimi rw’Icyongereza rubaye umuyoboro w’ibyigishwa mu mashuri yose ariko nk’uko bigenda bigaragara, abantu barangiza amashuri batakizi, bikaba bigomba guhinduka.

Ku ishuri hagomba gukoreshwa Icyongereza gusa

Ndayambaje yavuze ko REB n’abafatanyabikorwa barimo kwigira hamwe uburyo ubumenyi bwa buri mwarimu mu Cyongereza bwasuzumwa niba buri ku gipimo cyo hasi, kiringaniye cyangwa cyo hejuru.

Ati “Turashaka ko Icyongereza gifata imizi bikaba ari na byo bizadufasha kugira ngo na bwa bumenyi bunyuzwa muri urwo rurimi bushobore gutangwa neza kuko mu by’ukuri ntiwashobora kwigisha mu rurimi nawe utumva. Turifuza ko abana n’abayobozi mu mashuri baha Icyongereza umwanya muri serivise zose zo mu kigo, ibiganiro hagati y’abanyeshuri baba bari mu ishuri cyangwa mu mikino bikorwe mu Cyongereza. Mu gihe umuntu wese yinjiye mu kigo akwiye gukoresha Icyongereza, ni cyo kizatuma abantu barumenya, barutinyuka kuko hari abakikandangira mu kuruvuga.”

Ndayambaje yibukije ko u Rwanda ruri mu miryango myinshi mpuzamahanga kandi ko Icyongereza ubu ari cyo gikoreshwa cyane mu buhahirane n’ubwumvane mpuzamahanga, bityo ko buri wese agomba kucyitaho kugira ngo Abanyarwanda babashe kurenga imipaka abantu bagenda bahura na yo mu buzima.

Umwe mu myanzuro 13 yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wasojwe mu kwezi gushize, hemejwe ko hagomba gutezwa imbere ireme ry’uburezi no kunoza imyigishirize y’indimi hitawe cyane ku rurimi rw’Icyongereza.

Mu 2009 ni bwo u Rwanda rwiyemeje ko amasomo yose azajya atangwa mu Cyongereza gusa maze abarimu batangira guhabwa amahugurwa y’Icyongereza kuko abenshi bigishaga mu Gifaransa ariko kugeza ubu hari benshi bakigaragaza intege nke muri uru rurimi mu gihe hari n’abarangiza Amashuri Yisumbuye badafite ubumenyi buhagije kandi arirwo baba barizemo amasomo yose.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée, yatangaje ko ikizamini cy’Icyongereza kizajya gikorwa n’abasoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza kizatuma abagitsinze bashobora gukomereza amasomo mu mahanga batagombye gukora ibizamini bindi mpuzamahanga nka TOEL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza