Abarangiza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bagiye gushyirirwaho ibyiciro bishya bya kaminuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) n’Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA), byakoze imbanzirizamushinga iteganya ko, umunsi byemejwe n’inama y’abaminisitiri, hazashyirwaho icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza ku barangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ubusanzwe abiga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC, bagarukiraga ku cyiciro gifatwa nk’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), bijyanye n’ibisabwa kugira ngo hatangwe cyangwa hemerwe impamyabushobozi.

Gusa muri gahunda nshya, hateganywamo icyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelor’s) ndetse n’icya gatatu ari cyo Master’s.

Iyi gahunda yagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Rwanda Polytechnic ku bufatanye na WDA, yabaye ku wa 26 Nyakanga 2019 igahuza abafite aho bahuriye no kwigisha imyuga n’abayobozi batandukanye.

Nk’uko The New Times yabitangaje, Nsabimana Ernest wakoze kuri uwo mushinga, yavuze ko bikenewe ko havugururwa ibisabwa kugira ngo hatangwe cyangwa hemerwe impamyabushobozi z’amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo hongerwemo ibyo byiciro bibiri.

Kudatanga izo mpamyabushobozi ngo wasangaga bibangamiye iterambere ry’ubushobozi bw’abize imyuga mu gihugu, kuko wasangaga bisa n’aho bafite ahantu batagomba kurenga.

Ati “Nibyemezwa, icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse na Master’s mu ikoranabuhanga bizajya byigirwa mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro, ariko dukeneye n’abarimu b’inzobere.”

Yavuze ko izi mpamyabushobozi zikenewe cyane mu iterambere ry’inganda, ikoranabuhanga mu isakazamakuru, itumanaho mu bya mudasobwa, amashanyarazi, ubumenyi bw’ubukorano, gutunganya ingufu z’amashanyarazi, ikoranabuhanga ritunganya ibikomoka ku buhinzi n’ibindi.

Izindi nzego ni ubwubatsi, amazi, isuku n’isukura, gari ya moshi, ubwikorezi, gukora mu nganda, kwakira abantu n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, James Gashumba, yavuze ko mu mwaka wa 2020 /2021 abanyeshuri ba mbere bazaba batangiye gukorera impamyabushobozi zisumbuye za kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Gusa ngo bizashoboka igihe bizaba byemejwe n’inama y’abaminisitiri n’izindi nzego zizabigiramo uruhare. Bizasaba kandi guha akazi abarimu bazigisha abanyeshuri ba mbere.

Yavuze ko abashaka gukorera icyiciro cya kabiri cya Kaminuza bizabasaba ko nibura bazaba barangije cya cyiciro kibanza, ndetse bagakora nibura igihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu.

Ati “Tugomba kwitonda kugira ngo abanyeshuri bose batirukankira mu gukomeza amasomo ya bachelor’s na master’s. Ni yo mpamvu nibura 20 ku ijana y’abazaba barangije icyiciro kibanza kandi b’abahanga ari bo bazemerwa mu cyiciro cya bachelor’s na master’s nyuma yaho.”

Kugeza ubu habarurwa abari hagati ya 6,000 na 7,000 barangije icyiciro kibanza cy’ishuri rikuru, guhera mu 2010.

Kugez aubu habarurwa abarimu basaga 5,000 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Abiga muri za IPRC bagiye kujya bakomeza mu bindi byiciro bya kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza