00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarangije kaminuza 334 bahawe amahugurwa azabafasha ku isoko ry’umurimo no kwitwara neza mu kazi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda kimaze iminsi 15 cyongerera ubumenyi abarangije kwiga Kaminuza bagera kuri 334 kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo, uko gushaka akazi bikorwa n’uko bakabonye bakwiriye kwitwara.

Icyo gikorwa cyatangiye ku wa 25 Gicurasi cyasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021 aho hatanzwe impamyabushobozi (Certificate) ku basoje amasomo. Abanyeshuri bahuguwe ni abarangije muri kaminuza zo mu Rwanda yaba iza Leta n’izigenga, kandi bakaba batarabona akazi.

Abahuguwe batoranyijwe muri benshi bari bari babisabye. Icyo gikorwa cy’amahugurwa kigamije no kubafasha kwiha intego mu buzima, kubasha gukorana neza n’abandi ndetse no kwimenya no gusobanukirwa ibyo bashoboye n’ibyo badashoboye kugira ngo babyige.

Umukozi muri RDB, Musonera Abdou, yavuze ko bashyizeho gahunda yo kongerera ubumenyi abarangije kaminuza nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo basoje amasomo hari icyo baba babura kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati “Byagaragajwe mu bushakashatsi ko abakoresha bakomeje kugaragaza ko abasohoka mu mashuri baba bafite ubumenyi bw’ibyo bize ariko igice kijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo bize kikabura. Aya mahugurwa yatekerejwe mu buryo bwo kugira ngo dusubize icyo kibazo.”

Yakomeje avuga ko ubumenyi bongerewe ari umusingi mwiza wo kubakiraho bakamenya n’ibindi byinshi bibafasha mu mibereho yabo.

Musonera yavuze ko iyi gahunda yo kongerera ubumenyi abarangije kwiga kaminuza izakomeza kandi hazajya habaho n’uburyo bwo kubakurikirana kugira ngo bamenye niba biri kubongerera amahirwe yo kubona akazi, kugakora neza ndetse no guhanga imirimo.

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Nzitatira Willson, yavuze ko ubumenyi bwahawe abarangije kaminuza bwunganira ubwo bahawe mu ishuri.

Ati “Ni amahugurwa yo gufasha urubyiruko rwarangije kaminuza, bahabwa ubumenyi bwiyongera ku byo bize mu ishuri ariko noneho bubafasha kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo, haba mu buryo bwo kwihangira imirimo cyangwa uko bakwitwara ku kazi igihe bakabonye.”

Bamwe mu bamaze iminsi 15 bongererwa ubumenyi babwiye IGIHE ko bize byinshi bigiye ku buryo bizabafasha mu gutegura ejo hazaza habo cyane cyane bashaka akazi, bihangira imirimo ndetse banategura imishinga.

Ingabire Chanelle ati “Njye nk’umuntu urangiije kwiga vuba bamfashije kumenya uko nzitwara mu buryo bwo gushaka akazi, nakabona nkamenya uko nzitwara ngira ikinyabupfura n’imico myiza no kumenya kubana n’abandi.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kongerewa ubumenyi yahise atekereza umushinga yakora wamuteza imbere ugafasha n’abandi.

Ati “Natekereje umushinga wo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo babone uko bajya ku ishuri kuko hari abo usanga barabuze mahirwe yo kwiga. Bisaba ubushobozi ariko batwigishije uko twakorana n’abaterankunga cyangwa ibigo bitanga inguzanyo.”

Niyirorora Christian na we yashimye ubumenyi bahawe avuga ko yari asanzwe afite aho ari kwimenyereza umwuga ariko by’umwihariko yungutse uko azajya abana neza n’abo bakorana. Yasabye ko muri iyi gahunda bamazemo iminsi hajya hazanwa abayinyuzemo mbere kugira ngo babasangize ibyo bakoze.

Ati “Njyewe nifuza ko mu mahugurwa ataha bazajya batuzanira abahuguwe mbere bakagaragaza icyo amahugurwa yabamariye n’icyo bagezeho cyangwa bakatuzanira abantu bakoze ibikorwa bifatika ku buryo bashobora kutubera urugero cyangwa bakabera urugero abitabiriye amahugurwa.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yibukije abamaze igihe bongererwa ubumenyi ko bakwiye gutekereza mu buryo bwagutse bakumva ko bagomba guhangana ku isoko ry’umurimo mu bihugu bitandukanye ntibatekereze mu Rwanda gusa.

Ubuyobozi bwa RDB bwasobanuye ko iyi gahunda yo guhugura abarangije Kaminuza ije yunganira indi yatangiye mu 2011 yo gufasha abarangije Kaminuza kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye.

Umusaruro wavuye muri iyo gahunda yo gufasha abarangije Kaminuza kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye wagaragajwe mu 2019 werekanye ko abagera kuri 58% mu bafashijwe ari bo babonye akazi.

Ni ukuvuga ko kuva mu 2011 kugeza mu 2019 muri iyo gahunda hafashijwe abagera ku 11700 muri bo 6786 ari bo babashije kubona akazi.

Abongerewe ubumenyi bagiriwe inama yo gukomeza kwihugura kugira ngo ibyo bahaweho ubumenyi batazabyibagirwa.

Bagiriwe inama yo kutagira akazi na kamwe basuzugura bibwira ko kagenewe abatarize.

Uko ari 334 bahawe amahugurwa azabafasha ku isoko ry'umurimo no kwitwara neza mu kazi igihe bakabonye
Bavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha kumenya uko bitwara mu kazi
Abahuguwe bahawe impamyabushobozi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .