Abarangije ayisumbuye bagiye kujya bahabwa ‘diplôme’ zabo bitarenze amezi atandatu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 4 Mata 2018 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abarangije amashuri yisumbuye bazajye bahita bahabwa ‘diplôme’ zabo mu gihe kitarenze amezi atandatu nyuma y’uko amanota yabo atangajwe.

Ushinzwe itumanaho muri Mineduc, Salafina Flavia, yatangarije IGIHE ko mu myaka yashize byafataga imyaka igera kuri ibiri ngo uwarangije abone ‘diplôme’ ye.

Yagize ati "Mu mwaka w’amashuri wa 2015 -20 16, amanota asohoka mu kwa Kabiri byatwaye imyaka ibiri [ngo abarangije babone diplôme], na mbere yaho byari byatwaye imyaka ibiri ariko aba 2016-2017 birafata umwaka."

Mu itangazo Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yasohoye rivuga ko mu kwihutisha itangwa rya diplôme, hari gushakwa uko zajya zikorerwa mu macapiro yo mu Rwanda, hanatezwa imbere ibikorerwa imbere mu gihugu "Made in Rwanda."

Ubusanzwe diplôme zicapishwa mu Budage cyangwa muri Suède.

Abanyeshuri baganiriye na The East African baherutse kuvuga ko gutinda guhabwa impamyabumenyi bibagiraho ingaruka.

Urujeni Angela warangije kwiga mu 2015 yagize ati “Nasabye kwiga muri kaminuza yo mu Burayi, barananyemerera nyuma yo gutsinda ikizamini cyo kuvuga. Gusa naje kubura amahirwe kubera nabuze impamyabumenyi.”

Minisiteri y’Uburezi yo yatangaje ko mu gihe diplôme zitarasohoka, abasaba kwiga mu mashuri makuru naza kaminuza zo mu Rwanda cyangwa mu mahanga, hifashishwa impapuro z’amanota umunyeshuri yagize zemezwa na Minisiteri binyuze muri REB.

Misiteri y’Uburezi yatangaje ko izo mpapuro z’amanota zikoreshwa mu gihe diplôme zitarasohoka, zigomba kujya ziboneka mu gihe kitarenze ukwezi amanota atangajwe.

Minisiteri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza