Abarangije amashuri yisumbuye bafunguriwe amahirwe yo kwiga muri kaminuza zikomeye muri USA

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Ugushyingo 2017 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Leta Zunze Ubumwe ya Amerika ritanga ubufasha ku bashaka kwiga muri icyo gihugu,EducationUSA), mu Rwanda, ryatangiye kwakira ubusabe bw’abanyeshuri b’Abanyarwanda b’abahanga bashaka kwinjira muri porogaramu yayo, EducationUSA Scholars Program (ESP) izabafasha kubona amashuri muri Amerika.

Ni porogaramu itanga amakuru yuzuye kandi yizewe ku mahirwe ahari yo kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika, gushaka imyanya mu mashuri makuru na kaminuza zaho, gushaka ubushobozi bwo kwiga no gufasha mu ngendo ku bagize ayo amahirwe yo kubona imyanya, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri no kurera abayobozi beza b’ejo hazaza b’u Rwanda.

Abanyeshuri b’Abanyarwanda batsinze hejuru ya 75% kuzamura mu myaka yo mu wa kane, mu wa Gatanu no mu wa atandatu w’amashuri yisumbuye bashishikarijwe kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Kurangiza gusaba ni kuwa 11 Ukuboza 2017.

Nk’uko bigaragara mu itangazo Ambasade ya Amerika mu Rwanda yashyize ahagaragara, “iyi porogaramu izakira abanyeshuri bararangiza amashuri yisumbuye mu Ugushyingo uyu mwaka ndetse n’abarangije muri 2016 cyangwa 2015 nabo bemerewe kubisaba. Abanyeshuri barangije mu 2014 na mbere yabo bo ntabwo babyemerewe.”

Ikigo gitanga ubujyanama ku myigire yo muri Amerika, Education USA Advising Center, kizafasha abanyeshuri binyuze mu mahugurwa ahoraho no gufasha abanyeshuri gusaba amashuri muri Amerika n’inkunga yo kwiga.

Kujya muri iyo porogaramu ntibiterwa n’agace k’u Rwanda uherereyemo, gusa abashaka kuyijyamo basabwe kuzaba bari hafi ya Kigali kugira ngo bazabashe kwitabira iyi gahunda uko bikwiye.

Abanyeshuri bazakirwa bazahabwa ubufasha n’ubujyanama mu 2018, ku buryo bazafashwa kubona amashuri bakazatangira amasomo muri Amerika mu 2019.

Abanyeshuri bazagenda batanga ubusabe bwabo banyuze ku rubuga rwa ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazajya basanga ifishi buzuza [https://rw.usembassy.gov/wp-content/uploads/sites/147/Final.Application-Form.ESP_2018.pdf ], barangiza bakayohereza kuri [email protected]

Parogaramu ya EducationUSA ihuriza hamwe ibigo bifasha abanyeshuri bisaga 400 mu bihugu bigera ku 170 hirya no hino ku Isi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje guteza imbere uburezi mu mashuri ya kaminuza zigatanga amakuru n’uburyo bworoshye bwo kwiga muri kaminuza zemewe zo muri icyo gihugu.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Abanyarwanda 17 barangije muri iyi gahunda, babona n’amahirwe yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza