Abarangi bahawe akato mu rugaga rw’abavuzi gakondo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Abavuzi gakondo bavura bakoresheje imbaraga z’abarangi bavuga ko bahabwa n’Imana binyuze muri malayika wayo, bangiwe kwinjira mu nama y’abavuzi gakondo.

Kuwa 28 Ugushyingo hateranye inama yateguwe n’Urugaga rw’abavuzi gakondo ruzwi nka “Aga Rwanda Network”, yari igamije gukemura no kurangiza akajagari kamaze iminsi karuvugwamo.

Iyo nama yateranye hagamijwe gufata imyanzuro ntakuka kuri ibyo bibazo, gusa abarangi bangiwe kuyinjiramo.

Umuyobozi w’urwo rugaga wungirije, Umubyeyi Jolie, yavuze ko abarangi batemewe kuko badakoresha imiti mu kuvura.

Yagize ati “Ubundi inama y’uyu munsi yari yatumiwemo abavuzi bahagarariye abandi ntabwo yari yatumiwemo umuntu uwo ari we wese. Abarangi rero tubafata nk’abavuzi ariko hari abavuga ko batavuza imiti, abo ntabwo bemewe, iyo utavuza imiti rero ntabwo tukwera nk’umuvuzi gakondo.”

Umuyobozi w’ Abarangi mu Rwanda, Kajongi Jean Bosco, yavuze ko atumva impamvu babangira kwinjira kandi nabo ari abavuzi gakondo nk’abandi.

Yagize ati “Badufata nk’abapfumu, bakadufata nk’abavuzi bashobora gutanga imiti umuntu agahura n’ikibazo. Twebwe nta kibazo twagira dukoresha imbaraga zacu Imana yaduhaye, ntabwo twumva impamvu batatwemerera kwinjira kandi natwe turi abavuzi gakondo.”

Umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere ka Nyarugenge akaba n’ushinzwe ihererekanyamakuru muri Aga Rwanda Network, Tuyisenge Aimable Sandro Abdou, yavuze ko impamvu yo kwanga Abarangi ni uko bo batemewe nk’abavuzi gakondo.

Yagize ati “Hari Abarangi bavura koko nibyo ariko hari ababeshya ngo baravura bakoresheje imyuka. Iyi rero ni imyuka y’abadayimoni yaba ije kandi mu bavuzi gakondo nta myuka ikomoka kuri satani irimo.”

Amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubuzima agenga ubuvuzi gakondo, avuga ko umuntu wese wemerewe gukorera ubuvuzi gakondo mu Rwanda agomba kuba abifitiye uruhushya yahawe biturutse ku mudugudu, akagari, umurenge n’akarere.

Umuvuzi abona icyangombwa agaragaje icyemezo cyerekana ko uyu mwuga wakorwaga mu bisekuruza bye birindwi.

Kugeza ubu Aga Rwanda Network igizwe n’abanyamuryango basaga 2000; Intara y’Uburasirazuba niyo iza ku isonga mu kugira abavuzi gakondo benshi, hagakurikiraho Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Abarwayi bari bagiye kwivuza mu Barangi

Indi nkuru wasoma : Imaramatsiko ku mikorere y’Abarangi batavuga rumwe na Minisante ku kwiyita abavuzi gakondo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza