Abapolisi barenga 450 bagiye kwimurirwa muri RIB

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Mata 2018 saa 08:04
Yasuwe :
2 0

Inama y’abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo abakozi 463 n’umutungo byari muri Polisi y’u Rwanda birebana n’Ubugenzacyaha byimurirwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ruheruka guhabwa ubuyobozi bushya.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mata 2018 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ku wa Mbere nibwo Umukuru w’Igihugu yagize Col. Ruhunga Jeannot Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB) naho Kalihangabo Isabelle agirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije warwo. Barahiriye inshingano kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Muri Kanama 2016 nibwo byatangajwe ko Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) rigomba guhuzwa n’Urwego Rushinzwe iperereza ku byaha (Crime Intelligence) bikabyara urwego rumwe, Rwanda Investigation Bureau, RIB.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fadhil Harelimana, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza ruzaba rurimo n’abasivili, ku buryo abantu bazajya barujyamo baturutse mu nzego zinyuranye mu gihe babifitiye ubushobozi.

Ati “RIB mu kazi kabo ka buri munsi bazajya bambara imyenda isanzwe. Birashoboka ko bazahabwa amakoti nk’ahantu habereye ikibazo, bashobora kuzagira ikintu kibaranga ariko mu mirimo yabo isanzwe ntabwo bazaba bambaye impuzankano. N’abasivili bashobora kujyamo nk’abanyamategeko kuko ntabwo babujijwe.”

Itegeko rishyiraho uru rwego risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Harimo kandi gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa, no gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.

Uru rwego kandi rufite inshingano zo gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa, hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa, kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aheruka kuvuga ko kuhba uru rwego ruhawe ubuyobozi byerekana ko imirimo yarwo itangira vuba, nubwo imyiteguro yose itararangira.

Aheruka no kubwira abasenateri ko uru rwego rumaze umwaka rushyizweho n’itegeko ruzatangira gukora muri uku kwezi. Ati “Ruriya rwego rwashyizweho rwitwa Rwanda Investigation Bureau ubu rurimo kwiyubaka ku buryo bwihuta cyane, mu gihe cy’ibyumeru bibiri cyangwa bitatu biri imbere ruraba rukora kandi turimo gukora ngo ibi bishoboke.”

Iyi nama y’abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kimwe n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’urwo rwego.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza