Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bibutse abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mata 2021 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo bifatanyije n’abandi banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi mu kwibuka abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside yo muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata mu bice bitandukanye ahari Abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa byo kurinda impunzi z’abasivili mu nkambi zo muri Sudani y’Epfo.

Igikorwa cyabanjirijwe n’umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hakaba hashize imyaka 27.

Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi bari Sudani y’Epfo (FPU-2), CSP Carlos Kabayiza, yavuze ko n’ubwo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, bitababuza kwifatanya n’abandi banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kunamira inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.

Ati "Tuzakomeza kwibuka kandi tunakora inshingano zacu zo kubungabunga amahoro. Uyu munsi abapolisi batagiye mu kazi bahuriye hamwe twibuka kandi tunakurikiza inama za Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho atugira inama yo kunga ubumwe n’amahoro ari nayo mpamvu turi muri Sudani y’Epfo nk’abanyarwanda babungabunga amahoro mu baturage b’abasivili."

Hari kandi irindi tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda ryiganjemo abagore riri mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo i Juba. Bakurikiye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kunamira inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 kuri televiziyo y’u Rwanda.

Umuyobozi w’iryo tsinda (FPU-3), SSP Jeanette Masozera, yavuze ko n’ubwo bari mu bihe bigoye byatewe n’icyorezo cya COVID-19 bitababuza kwibuka.

Ati " Turi mu bihe bigoye byatewe na COVID-19 aho tugomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko ntibitubuza kwibuka inshuti n’abavandimwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.”
Mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal hari Abapolisi b’u Rwanda (FPU-1) bayobowe na CSP Fabian Musinguzi. Yibukije abapolisi ko bagomba gukomeza gufatikanya bagashyigikirana muri ibi bihe by’akababaro.

Ahari aba bapolisi b’u Rwanda, hahagaritswe ibikorwa byose bijyanye n’imyidagaduro mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka.

Mu butumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko Isi yose yabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ndetse n’ingaruka zabyo asaba abantu gukomeza kwirinda urwango.

Ati "Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tunazi ingaruka zo kwimakaza urwango. Kugira ngo twirinde ko amateka nk’aya yazongera kuba ukundi ni uko twarwanya ibihembera urwango byose bikomeje kuba imbogamizi ku Isi."

Guterres yakomeje avuga ko abantu bagomba kubungabunga uburenganzira bwa muntu bagakomeza gushyira imbaraga muri politiki zubaha abantu bose.

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bifatanyije n'abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibikorwa byo kwibuka byabaye aba bapolisi bakurikirana ijambo ry'umukuru w'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .