Kwamamaza

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo (Amafoto)

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 07:12' na IGIHE


Abapolisi b’u Rwanda 240 bakorera mu mutwe wa FPU mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNIMISS), taliki ya 15 Kanama bambitswe imidari y’ishimwe kubera akazi bakoze muri iki gihugu.

By’umwihariko, bashimiwe akazi bakoze mu duce twa Upper Nile na Malakal mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Komiseri wa Polisi muri UNMISS, CP Bruce Munyambo niwe wahagarariye intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo muri uyu muhango wo gutanga imidari.

Mu ijambo rye, CP Munyambo yabasomeye ubutumwa bushima abapolisi b’u Rwanda bakorera muri UNMISS ku bunyamwuga n’ikinyabupfura bagaragaje mu gihe cy’umwaka bakoze muri iki gihugu.

Yagize ati “Nabasuye aho muba n’aho mukorera, mwagaragaje umurava udasanzwe, mwihesheje agaciro kandi mukora akazi gakomeye kandi ni ishema rya Loni.”

Mu bapolisi bambitswe imidari, harimo abagore 47. Bose bakoze umwaka umwe muri iki gihugu.

Muri ubwo butumwa kandi, CP Munyambo yagize ati “Tumaze hafi umwaka dukorana ariko uko nababonye, nta gushidikanya ko mwagaragaje ubunyamwuga mu gutanga umusanzu ku mahoro y’iki gihugu no kugirango harangire intambara yahitanye ubuzima bw’Abanyasudani y’Epfo ,abandi bava mu byabo . Tubashimiye byimazeyo umusanzu

Yakomeje abagira inama yo gukorera hamwe kugirango Sudani y’Epfo ibe igihugu cy’amahoro n’amajyambare arambye.

Uhagarariye Umuyobozi w’Ibiro bya Upper Nile muri Malakal, Hastings Amurani we yavuze ko nta gushidikanya ko FPU Rwanda muri Malakal yagize akamaro mu kongera ubushobozi mu kurinda, aho bayobowe na ACP Rogers Rutikanga.

Amurani yagize ati “Nta gitunguranye kirimo ko abapolisi b’u Rwanda babaye ba ambasaderi beza b’igihugu cyabo n’ibendera rya Loni, ikinyabupfura cyabo ku baturage cyagaragaye bakigera hano.Umurava no kwihangana byabo byagaragaye mu nzego zose dore ko byanashyiraga ubuzima bwabo mu kaga; turabashima ko batigeze biganda.”

Yongeyeho ko ku buryo bugaragara, Rwanda –FPU yagaragaje ubushobozi bwo guhora ifatanya n’abaturage yari ishinzwe gukorera.

Aha yagize ati “Ibi byatumye natwe tugira umuco w’ubufatanye watumye twubahana kandi habaho kumvikana muri twe no mu baturage aho barindirwaga.”

Umuyobozi w’Abapolisi b’u Rwanda ACP Rutikanga yashimiye abambitswe imidari ku kinyapupfura ,ubufatanye no gukorera hamwe bagaragaje.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 24 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved