Kwamamaza

Abapolisi b’u Rwanda bacunze umutekano ubwo Papa yasuraga Centrafrique bahawe ishimwe

Yanditswe kuya 28-08-2016 saa 08:45' na IGIHE


Abapolisi b’u Rwanda 448 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA), bashimiwe kubera uruhare rwabo mu kugarura no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, Umuryango w’Abibumbye wabambitse imidari y’ishimwe.

Uyu muhango wo kubambika imidari wabaye tariki ya 26 Kanama, Mu Murwa Mukuru wa Centrafrique i Bangui, uyoborwa n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique Parfait Onanga Anyanga.

Aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari bakaba aribo bacunze umutekano igihe Papa yasuraga Centrafrique, mu gihe cy’amatora bakaba baranarinze umutekano w’Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique, Prof. Faustin Archange Touadera ubwo yiyamamazaga, banacunga umutekano wa Perezida w’u Bufaransa nawe ubwo yasuraga Centrafrique, bakaba banacungira umutekano abaturage cyane cyane abo mu duce twa 3, 4, 5, 8 twa Bangui.

Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrica (MINUSCA) Luis Miguel Carrilho, uhagarariye ingabo zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu Lt. Gen. Balla Keita, umuyobozi w’umujyi wa Bangui Emile Gros-Raymond Nakombo, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu ijambo rye, Parfait Onanga Anyanga yashimiye abapolisi bambitswe imidari kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo ka buri munsi, anabasaba gukomeza gukora akazi kabo neza no kugaragaza ubunyamwuga, gukunda igihugu no kuzuza neza inshingano zabo.

Yavuze ati “Sinshidikanya ko ikinyabupfura cyanyu, ubunyamwuga no gukunda igihugu biva ku mateka mwanyuzemo, mukiremamo icyizere, byose biva ku buyobozi bwiza mufite mu gihugu cyanyu.”

Luis Miguel Carrilho we yababwiye ko iyi midari bayihawe kubera imyitwarire myiza bagaragaje mu kazi kabo.

Yaravuze ati “Mwaranzwe n’indangagaciro z’Umuryango w’Abibumbye, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.’’

Uyoboye Abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrique, ACP Gilbert R. Gumira yashimiye, bagenzi be baje kubungabunga amahoro, leta y’icyo gihugu n’abaturage bacyo kubera ubufasha babahaye kugirango buzuze inshingano zabo.

Yaravuze ati “Kugera ku nshingano zacu tubikesha gukorera hamwe n’ikinyabupfura biranga Abapolisi b’u Rwanda ndetse n’imikoranire myiza dufitanye n’abandi baje kubungabunga amahoro hano ndetse n’abaturage ba Bangui.’’

Ibi birori byanaranzwe n’akarasisi k’abapolisi b’u Rwanda n’imbyino Nyarwanda.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved