Abapolisi b’u Rwanda 80 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Werurwe 2021 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda 80 bagize icyiciro cya gatandatu bagiye muri Sundani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gace ka Malakar.

Aba bapolisi bari bayobowe na CSP Faustin Kalimba ari nawe uzaba uyoboye iri tsinda ryose rizaba rigizwe n’abapolisi 240.

Aberekeje muri ubu butumwa babisikanye n’abandi 80 bageze i Kigali bayobowe na SP Gilbert Ryumugabe.

Umuhango wo guherekeza abagiye no kwakira abagarutse wabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, wayobowe na CP Denis Basabose ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Abavuye mu butumwa bw’akazi, yashimiye ubutwari, ubunyamwuga, umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe kirenga umwaka. CP Basabose yavuze ko imyitwarire yabo yahesheje ishema Polisi y’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aba bapolisi batangiye gusimburana kuva tariki ya 10 Werurwe 2021, barimo kugenda mu byiciro kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati “Aba bapolisi barimo kugenda mu byiciro, muri uku kwezi kwa Werurwe tariki ya 10 hagiye abapolisi 80 n’uyu munsi hagiye abandi 80, hasigaye ikindi cyiciro cy’abapolisi 80 nabo biteganyijwe ko bazagenda mu kwezi gutaha kwa Mata nyuma y’uko abagiye uyu munsi bazaba barangije akato. Kugenda mu byiciro by’abapolisi 80 birakorwa kugira ngo babashe kujya mu kato ari umubare uringaniye.”

CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko aba bapolisi bagenda basimburanwa, iyo hagiye 80 hagaruka abandi 80 kugeza igihe bose uko ari 240 bazasoza gusimburanwa. Yavuze ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeza kubahirizwa haba ku bagiye ndetse n’abagarutse mu gihugu cyabo cy’amavuko.

CSP Sendagangarwa yakomeje avuga ko abapolisi bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye baba baragize igihe gihagije cyo guhabwa amahugurwa ajyanye n’inshingano bagiyemo. Ayo mahugurwa niyo abafasha gusohoza neza ubutumwa bagiyemo.

Ati” Ubusanzwe Abapolisi b’u Rwanda bagenerwa amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga bakora, ariko iyo hari abatoranyijwe kuzajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bagenerwa andi mahugurwa y’umwihariko ajyanye n’akazi baba bitegura kujyamo kuko kaba kadasanzwe.”

“Hariya baba bagiye gucungira umutekano impunzi, kurinda abayobozi batandukanye, gufasha abaturage bugarijwe n’ibibazo byatewe n’intambara, ibyo byose rero baba bagomba guhabwa amahugurwa yihariye azabafasha kubyitwarmo neza kandi mu bunyamwuga n’ikinyabupfura.”

Yanavuze ko usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abaturage hanakorwa ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubaha amazi meza, gusukura aho batuye, kubakira abatishoboye, ubuvuzi n’ibindi bitandukanye.

Aba bapolisi b’u Rwanda barimo kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ni icyiciro cya Gatandatu. U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu mu butumwa bwa Loni mu 2015.

Mbere y’uko batangira igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yabanje kubaha impanuro abasaba gukomeza kurangwa no gukora kinyamwuga, ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukorera hamwe nk’ikipe, kubaha abaturage n’indangagaciro zabo bazirikana ko biri mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda.

Mbere yo gutangira imirimo yabo, bazabanza bajye mu kato mu kwirinda icyorezo cya Covid-19
Abagiye mu butumwa bw'amahoro basabwe kurangwa n'ikinyabupfura no guhesha ishema Polisi y'u Rwanda
Abapolisi basoje ubutumwa, bashimiwe uko bakoze inshingano zabo mu mwaka bamaze muri Sudani y'Epfo
Aba bapolisi basimbuwe n'abandi 80 bahise berekeza muri Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .