Kwamamaza

Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Yanditswe kuya 20-10-2016 saa 08:03' na IGIHE


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwada wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP) Dan Munyuza, yasabye abapolisi b’u Rwanda 280 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, guhora buri gihe barangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu gihe bari mu kazi kabo.

Aba bapolisi 280 bazasimbura mu gihe cya vuba bagenzi babo basanzwe bari muri Centrafrique, bakaba bari mu matsinda abiri; buri ryose rigizwe n’abapolisi 140. Rimwe rishinzwe kubungabunga umutekano mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrique mu kazi kabo gahoraho, mu gihe irindi tsinda ryo rishinzwe kurinda abayobozi gusa.

Aba bapolisi biteganyijwe ko bazajya muri Centrafrique tariki ya 21 Ukwakira.

Mu mpanuro yabahaye, DIGP Dan Munyuza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira yagize ati “ Ubumenyi mwahawe mu gihe cy’imyiteguro y’ubu butumwa bw’amahoro mugomba kuzabukoresha neza. Inshingano ndetse n’ibyo uri mu butumwa bw’amahoro asabwa gukora, kugeza ubu murabizi neza kandi muzi icyo mutegerejweho. Muharanire kuzashyira mu bikorwa ibyo mwahuguriwe”.

Yakomeje abasaba kuzakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza nk’iyabaranze mu gihe cy’imyiteguro y’ubu butumwa, abibutsa ko bazaba bahagarariye u Rwanda, bityo ko bagomba guharanira ishema ry’igihugu bakora neza akazi kabo.

Yagize ati “ Igihugu cyanyu ndetse na Polisi y’u Rwanda babafitiye icyizere. Mwibuke ko imyitwarire yanyu n’ubunyamwuga aribyo bizagaragaza isura n’indangagaciro z’abanyarwanda. Muzaharanire kuzakora neza akazi no guharanira iri shema kugera murangije akazi kanyu”.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, yakomeje kandi abibutsa ko abanyarwanda bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bazwiho kugira ubunyamwuga mu kazi kabo, kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe nk’ikipe no guhora biteguye, bityo nabo abasaba kuzaharanira aka gaciro keza igihugu gifite mu ruhando mpuzamahanga.

DIGP Munyuza yakomeje kandi asaba buri wese kubaha mugenzi we ndetse bagakora cyane kuko ari bimwe mu bizabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Aba bapolisi biteguye kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique harimo ab’igitsinagore 32.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera ku gihumbi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 21 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved