Abapolisi 30 basoje amahugurwa yo guharanira ituze n’umutekano wo mu mazi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Abapolisi 30 bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, basoje amahugurwa bari bamazemo amezi abiri yaberaga mu kiyaga cya Kivu, basabwa guharanira ituze n’umutekano wo mu mazi.

Aya mahugurwa akaba yari agamije gufasha abapolisi kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bukoreshwa mu mazi, bujyane no koga, gutabara abahuye n’impanuka zo mu mazi n’ibindi.

Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa no guhosha imyigaragambyo, CP George Rumanzi, yashimiye abasoje aya mahugurwa ndetse n’abarimu babahuguye ku kazi keza bakoze, umuhate n’umurava ndetse n’ikinyabupfura byabafashije gusoza aya mahugurwa.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni abaha ubumenyi bw’ibanze nk’abapolisi bafite inshingano zo gucunga umutekano wo mu mazi. Ubu bumenyi mwahawe muzabukoreshe neza kugira ngo buzatange umusaruro, ikinyabupfura n’umurava mwagaragaje byerekana ko bizagerwaho.”

CP Rumanzi yakomeje asaba iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi kurushaho kwiyubaka ryongera ubushobozi n’ubumenyi binyuze mu mahugurwa.

Ati “Nizera ntashidikanya ko mwungukiye byinshi muri aya mahugurwa, bityo rero ubumenyi n’ubuhanga mwayakuyemo mugende mubukoreshe muharanira ituze n’umutekano wo mu mazi.”

Murengezi Philbert umwe mu bashoje aya mahugurwa, avuga ko yungutse ubumenyi bwinshi buzamufasha mu kazi ashinzwe.

yagize ati “Nkanjye mushya muri iri shami narinkeneye kumenya byinshi bikorerwa mu mazi kugira ngo mbashe kuzuza inshingano zanjye za buri munsi. Ubu rero nungutse ubumenyi bwinshi bw’uburyo natabara abahuye n’impanuka zo mu mazi ndetse n’uko narwanya abanyabyaha baca mu mazi.”

Intego y’aya mahugurwa kwari ukugira ngo abayitabiriye bagire ubumenyi bwo koga, kurohora cyangwa gutabara abahuye n’impanuka zo mu mazi, kurwanya abanyabyaha bakoresha inzira zo mu mazi n’ibindi byaha bikorerwa mu mazi.

Abapolisi 30 basoje amahugurwa yo kubungabunga umutekano mu mazi
Abahuguwe berekanye uko bazajya bafata abanyabyaha bakorera ibyaha mu mazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza