Abapolisi 25 bitegura kujya mu butumwa bwa Loni basoje amasomo yo kugarura amahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda 25 bitegura kujya mu butumwa bwihariye bw’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019 basoje amahugurwa yaberaga mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy-RPA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR); yatangiye ku wa 21 Ukwakira 2019.

Abayitabiriye bahawe amasomo agamije gutegura abapolisi mu buryo bwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bihagije bizabafasha igihe bazaba boherejwe mu butumwa bwa Loni.

Mu ijambo rya Maj. Marcel Mbabazi asoza ku mugaragaro aya mahugurwa yavuze ko yari agamije gutegura neza abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwa Loni n’ubw’Umuryango wa Afurika Yunze, aho bazaba bagiye mu nshingano zo kubungabunga amahoro.

Yagize ati “Aya masomo yari agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi kandi yanabongereye ubushobozi bwo gutegura no gutanga umusanzu wo kugenzura no gufasha abapolisi bo mu bihugu bazaba boherejwemo . Mfite icyizere ko ubumenyi mukuye hano buzabashoboza gushyira mu bikorwa inshingano muzaba murimo aho muzoherezwa hose.”

Maj Mbabazi yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku mbaraga bwakoresheje mu guhugura abapolisi anashima ikinyabupfura cyaranze abapolisi bitabiriye aya masomo yasojwe, anabasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe.

CIP Maurice Kayigana wavuze mu izina rya bagenzi be bahuguwe yashimiye ubuyobozi bwa RPA ku masomo y’ingirakamaro babahaye.

Yagize ati “Mu gihe cy’ibyumweru bitatu twari tumaze hano twishimiye amasomo twahawe y’uburyo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bagomba gukora. Aya masomo ni ingenzi kandi azadufasha kuzuza neza inshingano zacu za buri munsi.’’

IP Nsengiyumva Fred, umwe mu bahuguwe yavuze ko yashoboye kumenya Umuryango w’Abibumbye icyo aricyo, amahame yawo, indangagaciro zawo n’imikorere.

Yagize ati “Twize ibintu bishya byinshi, uko umuryango w’abibumbye ukora, twize gukora kinyamwuga, muri rusange amasomo dukuye hano ntabwo azadufasha gusa mu butumwa bw’unuryango w’abibumbye ahubwo azanadufasha mu kazi kacu ka buri munsi hano mu gihugu. "

IP Murerwa Marie Chantal yavuze ko yize uko yakwitwara igihe azaba ari mu bihugu bifite umuco utandukanye n’uwo mu gihugu cye n’uko yafasha abantu bafite ibibazo bitandukanye.

Yavuze ko yarushijeho kwihugura ku bijyanye n’ubwirinzi, gutwara ibinyabiziga, gukemura amakimbirane no gutanga ubujyanama.

U Rwanda ruri mu bihugu biri ku isonga my kugira umubare munini w’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Rufite ingabo n’abapolisi 6500 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye. Rufite abapolisi barenga 1000 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, Sudani y’Epfo na Centrafrique.

Abapolisi bahuguwe bagaraje ko bungutse ubumenyi buzabafasha mu kubungabunga amahoro
U Rwanda ruri mu bihugu bifite abapolisi benshi mu butumwa bw'amahoro
Abapolisi 25 b'u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bwa Loni basoje amasomo yo kugarura amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza