Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 Ugushyingo 2016 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza yakanguriye umutwe w’abapolisi bitegura kujya muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, gufatanya hagati yabo no kwita ku bikenewe ngo bazashobore kurangiza inshingano zijyanye n’ubutumwa bazajyamo.

Yabigarutseho ababwira ko kuzajya guha umutekano , ituze n’amahoro abaturage b’igihugu cy’amahanga ar ‘ ubutumwa buremereye’ kandi ari uguhagararira Polisi n’igihugu kibohereje muri rusange.

DIGP Munyuza yatanze izi mpanuro ku italiki ya 3 Ugushyingo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yaganirije abapolisi 240 bari mu mutwe wa RWAFPU2 witegura koherezwa mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Uyu mutwe uyobowe na ACP Eric Mutsinzi urimo n’abapolisikazi 45, ukaba witegura kugenda kuri uyu wa Gatanu.

Bazasimburayo RWAFPU1 nayo igizwe n’abapolisi 240 biteganyijwe ko nabo bazagaruka mu Rwanda muri iki cyumweru nyuma y’umwaka bamazeyo.

DIGP Munyuza yagize ati “Mwarigishijwe kandi mufite ubumenyi busabwa ngo mukore neza ikibajyanye, iki nicyo gihe cyo kugera ikirenge mu cy’abo mugiye gusimbura byose ku neza y’abatuye Sudani y’Epfo.”

Abagira inama yo gucengerwa n’imiterere y’aho bagiye gukorera, yavuze ko ibyo bize mu mahugurwa bamazemo iminsi bizabafasha gukora akazi neza.

Aha yagize ati “Mugomba kuba mwiteguye mu mutwe no ku mubiri kandi mukarangwa no gukorera hamwe igihe muzaba mufatanya n’indi mitwe muzahurira mu butumwa bwo guha umutekano n’ituze abaturage bababaye.”

Yabagiriye inama yo kubakira ku bigwi byasizwe n’abo basimbuye, kugumana indangagaciro zo kubaha, imyitwarire myiza, isuku n’ubwitange; biri no mu biranga ubunyamwuga.

Yavuze ko imyitwarire mibi y’umwe ihesha isura mbi umutwe wose, Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange , bikaba ari ikintu cy’agaciro kitari icyo gukinisha.

Yavuze ko ‘ubuyobozi butanga urugero’ ari bwo bukwiye kubayobora mu gukora neza no kugira imyitwarire myiza.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, aganira n'abapolisi bazajya mu butumwa bw'akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza