Kwamamaza

Abapolisi 223 barangije imyitozo yihariye yo gutabara aho rukomeye

Yanditswe kuya 2-10-2016 saa 08:13' na IGIHE


Taliki ya 1 Ukwakira, Abapolisi 223 barangije imyitozo bari bamaze amezi ane bakora mu Kigo cya Polisi i Mayange mu Karere ka Bugesera igamije gutabara aho rukomeye,.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmannuel K Gasana, wari mu muhango wo gusoza iyi myitozo, yasabye abapolisi barangije iyi myitozo kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gukora kinyamwuga.

Uyu muhango wo gusoza iyi myitozo kandi wanitabiriwe n’abayobozi bungirije ba polisi barimo DIGP Dan Munyuza na DIGP Juvenal Marizamunda ndetse n’abandi ba ofisiye bakuru ba polisi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Gasana yabwiye abarangije amahugurwa ko amezi ane bamaze bitoza ari ingirakamaro ndetse n’inyongera ku bundi bumenyi bari basanganywe mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.

Ati “Inshingano zanyu ni ugucunga umutengano w’abanyarwanda kandi ibi bisaba ubumenyi mu rwego rwo kunoza ibikorwa n’akazi kanyu mutanga serivisi nziza.”

IGP Gasana yabwiye kandi abarangije imyitozo ko kumenya inshingano zabo, kwitwara kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabapfura ndetse no gusigasira indangagaciro za gipolisi kuko ariyo nkingi ya mbere y’imyitwarire myiza mu kazi.

Yakomeje agira ati “Mwahawe ubumenyi bwihariye mu rwego rwo guhora muri maso kugira ngo mwitegure guhangana n’ibyaha biri kwiyongera buri munsi harimo nk’iterabwoba.”

IGP Gasana yasoje iyi myitozo avuga ko ubu bumenyi abapolisi bahawe ko butarangirira aha kuko buzakomeza kujya butangwa kubera ari isoko yo gukora kinyamwuga ndetse no guhangana n’impinduka za hato na hato mu kazi kabo ka buri munsi.

Imyitozo isanzwe ya gipolisi ahanini usanga ishingiye kuri tekiniki ndetse n’uburyo bwo kwirinda igihe cyose bibaye ngombwa, isuku n’ubuzima, ubumenyi bwo gukoresha intwaro n’amakarita ndetse n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved