Polisi y’u Rwanda yerekanye abapolisi babiri, Kaporali Ndabarinze Isaac na Iyakaremye Nelson bakekwaho kwica Makonene Gustave wakoreraga Umuryango urwanya ruswa, Transparency International Rwanda (TI).
Makonene yishwe tariki ya 17 Nyakanga 2013 avuye ku kazi atashye mu ma saa tatu z’umugoroba, umurambo we uboneka ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu.
Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu yagiye ivuga ko nta kiri gukorwa ngo abagize uruhare mu rupfu rwa Makonene bagezwe imbere y’ubutabera, ariko Polisi igakomeza kuvuga ko itigeze ihagarika iperereza.
Ubwo berekwaga abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2014, Polisi yatangaje ko iperereza kuri aba bakekwaho kwica Makonene ryarangiye, dosiye zabo zigiye gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Umuyobozi w’ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko Polisi imaze igihe gisaga umwaka n’amezi abiri ikora iperereza kuri uru rupfu; ngo ryakorwaga ngo atari ku gitutu cy’imiryango mpuzamhanga.
Iperereza ryaje gutahura ko abapolisi bamwishe ari abo yari yaragiriye inama yo kutinjiza mu gihugu magendu y’amabuye y’agaciro aturuka muri Congo Kinshasa.
Yagize ati "Twamenye ko abapolisi babiri ari bo bacuze umugambi wo kwica nyakwigendera Makonene bawushyira mu bikorwa mu ijoro ryo kuwa 17 hagati ya saa tatu na saa saba z’ijoro."
Umuyobozi w’Ubugenzacyaha yakomeje agira ati "Bahoze bakora ku mupaka wa Rubavu bakajya bafasha abakora magendu yo kwinjiza amabuye y’agaciro rwihishwa, Makonene arabimenya ndetse ngo aza kubaburira nk’ ubagira inama y’uko bishobora kubakoraho."
Badege asobanura ko imbarutso yo kumwica yabaye aho Iyakaremye Nelson yimuriwe i Kigali, batangira gukeka ko ya makuru ya Makonene yatangiye kubagiraho ingaruka, baza kwemeranywa ko bagomba ‘kumwikiza’.
Abo bapolisi babiri bemeranyijwe umunsi wo kumwiciraho, bafata umunsi Polisi yari gusakaho ibiyobyabwenge muri ako gace mu Karere ka Rubavu mu rukerera.
Ndabarinze Isaac yagiye i Rubavu nta ruhushya anoza umugambi na Iyakaremye Nelson, ngo bafata imodoka bari batiye, bategera Makonene mu nzira bamwinjiza mu modoka ku ngufu banafite imbunda ya AK47 (karacinikovu) ya Isaac bamuzamukana nk’abagana i Kigali bakatira Pfunda berekeza Kigufi hafi aho mu nzira bamwiciyemo bamunize, umurambo bajya kuwujugunya ku nkombe za Kivu.
Aba bapolisi bashinjwa kwica Makonene ntibigeze bavugana n’itangazamakuru ngo hamenyekane niba bo bemera icyaha cyangwa bagihakana; ukuzategereza ko bagezwa mu butabera.



















TANGA IGITEKEREZO