Abapolisi 140 berekeje muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 10 Ukwakira 2016 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere, nibwo abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsina gore 23 buriye indege ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali berekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique.

Ni itsinda ry’Abapolisi bagiye gusimbura abandi bari bugere mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016.

Aba bagize umutwe wihariye witwa ushinzwe kubungabunga amahoro mu butumwa bwa Loni bagiye ku nshuro ya gatatu kuva aho Leta y’u Rwanda itangiriye kujya kubungabunga umutekano muri icyo gihugu kimaze iminsi cyarazahajwe n’intambara.

Umuvuzi wa Polisi y’u Rwanda ACP Célestin Twahirwa aganira n’itangazamakuru yagize ati “ Abapolisi bagiye bafite ibikoresho bihagije, kandi u Rwanda rurashimwa mu bikorwa byo kugarura amahoro ahari abapolisi bacu hirya no hino ku Isi”.

ACP Twahirwa yavuze ko bishimira ko abapolisi ibisobanuro n’impanuro bahabwa mbere yo kugenda babikurikiza neza.

Yavuze ko muri iki gihugu u Rwanda ruhafite amatsinda atatu harimo abiri akora akazi ko kugarura amahoro, ariko by’umwihariko hakaba n’irishinzwe kurinda abayobozi bakomeye ba Loni n’abandi bo muri icyo gihugu barimo na Minisitiri w’Intebe.

Yabasabye abagiye kurangwa n’ikinyabupfura, gukora akazi kabo kinyamwuga, kugaragaza indangagaciro za Kinyarwanda n’iziranga polisi y’u Rwanda, kwitwara neza mu kazi nk’uko bisabwa cyane cyane bishingiye ku mikorere y’akazi mpuzamahanga bagiyemo,no kubana neza n’abo bazasangayo.

Muri rusange u Rwanda rufite abapolisi 1000 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo na Centrafrique.

Abayobozi ba Polisi
Abagiye mu butumwa
Abapolisi boherejwe mu butumwa bw'amahoro bitegura kurira indege
Aboherejwe mu butumwa bw'amahoro basabwe kwitwara kinyamwuga
Binjira mu Ndege
Bageze mu ndege
Bageze mu ndege
Umuvugizi mukuru wa Polisi ACP Celestin Twahirwa aganira n'Itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza